Menya indi mirimo bamwe mu byamamare mu Rwanda bakora

Kumenyekana bisaba ko uba ukora ibintu byinshi bitandukanye bishimisha abagukurikira, ibyo byose bisaba ubwitange bwo gukora umurimo wawe ushishikaye kandi uwitayeho kugira ngo ukomeze kugirirwa icyizere n’abagukunda mu bihangano byawe.

Reka turebe bamwe mu bahanzi nyarwanda, n’abandi bakora indi mirimo bakunzwe na benshi ariko bafite indi mirimo bakora.

Tom Close

Muyombo Thomas yavutse tariki 28 Ukwakira 1986. Ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe na benshi kubera indirimbo ze.

Muyombo Thomas uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close yamenyekanye igihe yigaga mu yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare(UNR), mu ishami ry’ubuganga.
Tom Close yatangiye umuziki mu 2005 muri groupe yitwaga ‘Afro-Saint’ hamwe na bagenzi be bane. Indirimbo yakoze bwa mbere ku giti cye yitwa “Mbwira”.

Muyombo Thomas ni umuganga wita ku buzima bw’imbabare, nyuma yaho akanakomeza kuba umuhanzi kuko aracyashyira hanze indirimbo shya.

Danny Vumbi

Semivumbi Daniel yavutse tariki 28 Ukwakira 1978. Ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe na benshi kubera indirimbo ze harimo nka ni ‘Danger’.

Ku izina ry’ubuhanzi akaba azwi ku izina rya ‘Danny Vumbi’. Afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri KIE mu bijyanye no kwigisha.

Mu mwaka w’2002 ni bwo yatangiye gukora umuziki akiri ku ishuli muri KIE, icyo gihe akaba yari ari mu itsinda ryitwaga The Brothers.

Semivumbi Daniel ‘Danny Vumbi’ ni umwanditsi w’indirimbo yandikira abandi bahanzi, ndetse na we ubwe akiyandikira izp aririmba.
Danny Vumbi ubu yabaye rwiyemezamirimo aho asigaye afite akabari mu mujyi wa Kigali, ariko kandi akaba agikora umuziki kuko indirimbo ze ziracyasohoka.

AmaG the Black

Amani Hakizimana yavutse tariki 04 Nyakanga 1990. Ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe na benshi kubera indirimbo nka ‘Ikiryabarezi’.
Mu buzima bwe busanzwe akora akazi ku gutunganya Frigo ziba zarahuye n’ibibazo.

Ziggy 55

Fikiri Nshimiyimana wamamaye nka ‘Ziggy 55’ ni umuhanzi nyarwanda ukundwa na benshi kubera indirimbo ze, ziri ahanini mujyana ya Rumba nk’iyitwa ‘Cherie Nanga’.

Ziggy 55 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri KIE.

Mu mwaka w’2002 ni bwo yatangiye gukora umuziki akiri ku ishuli muri KIE, yari ari mu itsinda ryitwaga The Brothers. Fikiri Nshimiyiman ‘Ziggy 55’ akaba akora umuziki ariko ni n’umunyamakuru kuri TV1, ndetse agakora no muri Rwanda Revenue Authority.

Uncle Austin

Uyu ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye kubera indirimbo ze nka ‘Uwo nkunda’ na ‘Nzakwizirikaho’.

Mu buzima busanzwe afite akandi kazi afatanya n’umuziki n’Itangazamakuru.

Nkusi Arthur

Nkusi Arthur bakunze kwita ‘Rutura’ yavutse tariki 22 Mutarama 1990. Ni umunyarwenya hano mu Rwanda wamenyekanye kubera gusetsa abantu, akaba abarizwa mu itsinda ry’abanyarwenya rya Comedy Night.
Mu buzima busanzwe akora akazi k’itangazamakuru kuri Radio Kiss FM.

Mzee Kennedy

Mazimpaka Jones Kennedy yavutse mu 1960. Ni umukinnyi w’amafilimi ndetse n’ikinamico. Yize amashuri yisumbuye, akaba azwi ku izina rya Master J.K. igihe yasobanuraga amafilimi.
Master J.K. yamenyekanye asobanura film yitwa ‘Disco Dance’ mu mwaka w’1997. Nyuma yakomeje kwibera umukinnyi w’amafilimi ndetse n’ikinamico.

Mazimpaka J. Kennedy nyuma yo kuba umuhanzi akora undi murimo w’ivugabutumwa, akaba ari umushumba mu itorero LIVING WORD.

MC Tino

Kasirye Martin yavutse tariki 28 Ugushyingo mu 1986. Ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo ‘Njyewe nawe’.

Ku izina ry’ubuhanzi azwi nka ‘MC Tino’, akaba afite impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye mu yahoze ari Kaminuza ya SFB muri Marketing.

MC Tino usibye kuba ari umuhanzi, akora n’akandi kazi, harimo kuba umushyushyarugamba,ndetse ni n’umunyamakuru .

Barore Cleophas

Cleophas Barore yavutse tariki 10 Ukwakira 1969. Ni umunyamakuru, umwuga yatangiye mu mwaka w’1997.

Yamenyekanye kubera ikiganiro yakoraga cyitwa ‘Makuruki mu binyamakuru’ . Barore arimo kurangiza icyiciro cya kabili cya kaminuza mu itangazamakuru.

Cleophas Barore si umwuga w’itangazamakuru akora gusa kuko anakuriye urwego rw’abanyamakuru bigenzura. Kuva mu mwaka w’2012 yahawe n’izindi nshingano z’ubushumba mu itorero rya ADEPR.

Anitha PENDO

Anitha PENDO ni umunyamakuru. Yavutse tariki 14 Gashyantare 1986. Aracyakomeza amashuli ya Kaminuza. Anitha Pendo yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2007.

Mu mwaka w’2008 yatangiye kuba MC ahantu henshi hatandukanye akaba anabifatanya kandi n’akazi k’itangazamakuru. Akora n’akandi kazi ko kuvanga imiziki (DJ).

Hari abandi benshi mu bo mukunda kubera ibyo bakora mwabamenyeyeho, ariko babifatanya n’undi mwuga turacyabibakoreraho ubushakashatsi tuzababagezaho mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka