Menya amateka y’umuhanzi Kagambage Alexandre mwene Nzogiroshya
Kagambage Alexandre wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’ibirori by’ubukwe, ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi byihagazeho muri muzika nyarwanda, akaba yaracuranze mu matsinda atandukanye yo hambere arimo Les Unis, Super Alouette na Uruyanjye ariko nyuma yaje kwicurangira wenyine (solo).

Usibye kuba yari umuhanzi, umucaranzi n’umuririmbyi, Kagambage Alexandre yize amashuri y’imyuga akaba yari azi gushushanya no kubaza.
Mbere yo gutangira gucuranga, Kagambage Alexandre n’abavandimwe be barimo impanga ye Kagame Alexis na we wacurangaga na Ntaganira Fabien, baririmbaga muri korali ya paruwase y’iwabo ku ivuko mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi (Gitarama).

Ntaganira Fabien avuga ko murumuna we yari umuntu utuje cyane ku buryo ngo n’iyo wamukoserezaga yakubazaga mu ijwi rituje cyane ati “ese ubitewe ni iki ?”
Kurikira amateka ya Kagambage Alexandre mu kiganiro Nyiringanzo :
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe ben we suhuza abo basaza mwataramanye tubateze yombi biranshimishije cyane!kuko baraduh’amateka yukuri murakoze ndi irunda.
Turabeme kt