Meddy yatawe muri yombi

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy yatawe muri yombi mu ijoro ryakeye ashinjwa gutwara imodoka yanyoye inzoga akarenza urugero.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti yemeje aya makuru, avuga ko uwo muhanzi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Umujyanama wa Meddy, Bruce Intore, na we yemeje amakuru y’ifatwa rya Meddy, gusa avuga ko nta makuru menshi abifiteho.

Yavuze ko ubwo yafatwaga batari bari kumwe, ariko akaba yari arimo yerekeza i Remera aho Meddy yari afungiye kugira ngo amenye uko ikibazo giteye.

Benshi mu bafana b’uyu muhanzi bababajwe n’iyi nkuru kuko batari bazi ko anywa inzoga. Gusa ubwo aheruka mu kiganiro kuri KT Radio, yatangaje ko rimwe na rimwe ajya asomaho.

Meddy usanzwe uba muri Amerika amaze iminsi ari mu Rwanda, akaba yaraje mu biruhuko.

Icyakora amaze iminsi agaragara no mu bitaramo bitandukanye muri Kigali, ari na ko akora ku mishinga y’indirimbo afitanye n’abahanzi batandukanye harimo n’indirimbo arimo gukorana na Diamond Platnumz.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Meddy pole sana

j claude bizimana yanditse ku itariki ya: 1-11-2019  →  Musubize

𝕀𝕙𝕒𝕟𝕘𝕒𝕟𝕖 𝕞𝕦𝕧𝕒𝕟𝕕𝕚 𝕒𝕞𝕒𝕥𝕖𝕘𝕖𝕜𝕠 𝕟𝕚𝕟𝕘𝕠𝕞𝕓𝕨𝕒 𝕜𝕦𝕓𝕒𝕙𝕚𝕣𝕚𝕫𝕨𝕒

𝕗𝕣𝕖𝕕𝕖𝕣𝕚𝕔𝕜 yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

𝕄𝕖𝕕𝕕𝕪 𝕚𝕙𝕒𝕟𝕘𝕒𝕟𝕖 𝕦𝕓𝕪𝕒𝕜𝕚𝕣𝕖 𝕜𝕦𝕜𝕠 𝕒𝕞𝕒𝕥𝕖𝕘𝕖𝕜𝕠 𝕒𝕓𝕖𝕣𝕖𝕪𝕖𝕙𝕠 𝕜𝕦𝕪𝕦𝕓𝕒𝕙𝕚𝕣𝕚𝕫𝕒.

𝕗𝕣𝕖𝕕𝕖𝕣𝕚𝕔𝕜 yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Ihangane muvandi,nawe nuko arubukene.

Mahirwe pascal yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

meddy mumubabarire turamukunda aradushimisha ikindi turamukunda gusa imana imufashe

irafasha dieudonne yanditse ku itariki ya: 23-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka