Meddy mu myiteguro yo gushinga urwe

Umuhanzi Meddy uzwi mu njyana ya R&B, arategura ubukwe kugira ngo abane n’umukunzi we bamaranye igihe kirekire witwa Mimi Mehfira, ibyo bikaba bigiye ahagaragara nyuma y’amezi atatu uwo mukobwa yemereye Meddy kumubera ‘fianée’.

Ubwo Meddy yerekanaga umukunzi we ari na we bagiye kubana
Ubwo Meddy yerekanaga umukunzi we ari na we bagiye kubana

Amakuru ahari ni uko abo bombi ubukwe bwabo buteganyijwe mu mezi atatu, ubu imyiteguro ikaba igeze kure. Ubukwe buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ari ho Meddy na Mimi baba.

Ayo makuru yatanzwe n’umuntu w’inshuti ya hafi y’umuryango utifuje ko amazina ye amenyekana, kuko Meddy ubwe ngo ataratangaza ibijyanye n’ubukwe bwe kubera impamvu ze bwite.

Biravugwa kandi ko ubu ababyeyi ba Meddy bari muri gahunda yo gushaka ibyangombwa bibemerera kujya mu mahanga, ni ukuvuga Visa yo muri Amerika, ngo bajye gutaha ubukwe bw’umwana wabo, bivugwa ko bushobora kuba ku itariki 21 Gicurasi 2021.

Medard Jobert Ngabo, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Meddy yeretse Abanyarwanda umukunzi we ku itariki 24 Ukuboza 2018, ubwo yari aje mu gitaramo cya ‘East African Party’.

Ubwo uwo muhanzi wa ‘R&B’ yari ku rubyiniro yahamagaye Mimi, aramusoma kugira ngo yerekane ku mugaragaro ko afite uwo bakundana.

Nyuma mu mpera z’umwaka, Meddy na Mimi basangiye iminsi mikuru n’umuryango, nyina wa Meddy avuga ko yakiriye Mimi mu muryango.

Ku itariki 18 Ukuboza 2020, ni bwo Meddy yabajije Mimi niba yemera kuzamubera umugore, aramwemerera, Meddy amwambika impeta imbere y’inshuti.

Meddy azwi mu ndirimbo nka Holy Spirit, Uuhh, Everything, Carolina n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka