Mbere yo gutaramira i Kigali Diamond yavuze kuri Sunny n’indirimbo ye na Meddy

Umunyatanzaniya Diamond Platnumz watumiwe gusoza iserukiramuco ryiswe Iwacu Muzika Festival, yavuze ko indirimbo yakoranye na Meddy yatinze gusohoka kuko byagoranye guhuza umwanya, kubera imiterere y’ibitaramo byabo no kutabonana, anavuga ko umuhanzikazi ukizamuka Sunny yifuza kumwumva no kumubona.

Diamond wazindukiye mu Rwanda mu gitondo cyo kuwa Gatanu yitegura igitaramo azakorera mu mbuga ya Stade amahoro, yaganiriye n’abanyamakuru ku migendekere y’igitaramo muri rusange ariko anasubiza bimwe mu bibazo birimo imishinga y’indirimbo byakekwaga ko yakoranye n’Abanyarwanda.

Imbere y’ibyapa by’abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali, Diamond uvuga ko umuhanzi wese ukora umuziki neza bashobora gukorana, yavuze ko yumva indirimbo nyinshi z’Abanyarwanda anavuga ko ari umuziki mwiza, ariko yirinda kuvuga mu izina umuhanzi yaba akunda kumva w’Umunyarwanda.

Hari amakuru yagiye akwirakwira mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko hari abahanzi barimo Meddy, The Ben na Sunny bakomanze ku muryango wa Wasafi bifuza gukorana na Diamond. Iki kirangirire mu njyana nyafurika, cyavuze ko hari imishinga y’Abanyarwanda iri muri Wasafi, yitsa ku ndirimbo yakoranye na Meddy yatinze gusohoka kubera kudahuza igihe.

“Indirimbo ya Meddy irahari ariko ntabwo irarangira kubera ko byagoranye guhuza umwanya ngo duhurire muri Studio tuyirangize, ariko mu minsi micye muzayumva”.

Umuhanzikazi ukizamuka Ingabire Dorcas wiyise Sunny, yabwiye ikinyamakuru Isimbi ko yakoranye indirimbo muri Wasafi ndetse yabwiye ibitangazamakuru bimwe byo muri Tanzania ko yakoranye indirimbo n’umuyobozi wa Wasafi Diamond Platnumz.

Umunyamakuru wa Kigali Today amubajije niba yarakoranye n’uwo munyarwandakazi, yavuze ati “Uwo muhanzikazi nakwifuza kumubona no kumwumva” bivana mu rujijo abari bakurikiye iki kiganiro ko nta ndirimbo ibahuza bombi yigeze ibaho.

Diamond yavuze no kuri ShaddyBoo wamamaye kubera imbuga nkoranyambaga, abwira abanyamakuru ko nta mubano udasanzwe afitanye nawe nkuko benshi babikeka ko ahubwo amufata nka mushiki we akunda kandi akurikira.

“Shaddyboo ni mushikiwange wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nkurikira kandi mufata nka mushiki wange, nta wundi mubano wihariye hagati yange nawe”.

Nasibu Abdul Juma w’imyaka 30 uzwi nka Diamond Platnumz amaze kwigarurira umuziki w’agace k’afurika y’uburasirazuba, afite igitaramo mu Rwanda kizaba ku itariki 17 Kanama 2019, akaba ariwe mushyitsi mukuru mu bahanzi bazaririmba ku munsi wa nyuma y’iserukiramuco rya Iwacu Muzika.

East African Promoters nk’ikigo gitegura iri serukiramuco, kivuga ko igitaramo kizatangira saa kumi z’umugoroba, urubyiniro tukazabanzaho abandi bahanzi b’abanyarwanda barimo Bull Dogg, Massamba, Bruce Melodie, Queen Cha, Nsengiyumva, Amalon Sintex, Safi Madiba na Bushari.

Ibikorwa byo kubaka ahazabera iki gitaramo, byatangiye mbere y’iminsi 3, ku buryo mbere y’umunsi umwe ngo igitaramo kibe hari hasigaye ibikorwa byo gushyiraho ibyapa by’abaterankunga barimo na Banki ya Kigali irimo yamamaza gahunda yayo nshya igamije iterambere ry’abahinzi borozi izwi nk’ IKOFI.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka