Massamba yatanze igisubizo ku cyazamura muzika nyarwanda

Umuhanzi Massamba Intore asanga ubufatanye butaranga abanyamuziki ari yo ntandaro yo kuba umuziki w’u Rwanda uhora iteka ahantu hamwe ntukure ngo ugere ku ruhando mpuzamahanga.

Massamba Intore
Massamba Intore

Ibi Massamba Intore yabigarutseho ubwo hari mu muhango wo kugaragariza itangazamakuru umushinga ahuriyeho n’umuhanzi Yvan Buravan ugamije guteza imbere ubuhanzi bushingiye kuri gakondo nyarwanda ndetse n’ubuhanzi bugezweho kuri ubu bahaye inyito ya ‘Twande’ . Ubwo buhanzi buzaba bugamije kwigisha abakiri bato, imbyino, indirimbo gakondo n’ubusizi kuko uretse kuba ari ishema ryabo nk’Abanyarwanda ari na wo mwambaro babasha guserukana mu mahanga bagaseruka bemye.

Ibi yabigarutseho ahereye ku kuntu mu cyumweru kimwe gusa mu mujyi wa Kigali haba ibitaramo bitandukanye kandi ababyitabira batajya bahinduka.

Kuba u Rwanda rufite abanyempano beza ariko hakaba habura ubufatanye hagati yabo ngo ni byo bituma hari ahantu muzika nyarwanda itajya irenga.

Ibi yabivuze ahereye ku nkubiri y’ibitaramo by’abahanzi biri kuba muri iyi minsi nyuma y’uko Leta isubukuye ibikorwa by’imyidagaduro harimo n’ibitaramo nyuma y’igihe kigera ku mwaka byari byarahagaze kubera ingamba n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19.

Massamba yagize ati “Kudafatanya ni byo bituma dukomeza kwitwa uruhinja mu bintu byose, ni gute ushobora kunsobanurira uburyo mu cyumweru kimwe abaturage b’umujyi wa Kigali hari bubemo ibitaramo bigera ku munani, ugatatanya abantu tuzi abitabira ibyo bitaramo abo ari bo?”

Ibi Massamba yabihereyeho asaba by’umwihariko abategura ibitaramo kujya bashyira hamwe bagashyigikirana bityo igitaramo kimwe cyarangira bagashyira imbaraga mu kindi aho gutatanya imbaraga kuko bishobora no kuzabashora mu bihombo mu gihe kiri imbere.

Yasabye ababarizwa mu byerekeranye n’umuziki n’imyidagaduro gusenyera umugozi umwe bagashaka icyateza imbere muzika nyarwanda muri rusange kuko inyungu zizavamo zizashyigikira n’inyungu za buri muntu mu babigiramo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka