Mashirika yafunguye urubuga rw’impano nshya

Itorero Mashirika ryatangije ku mugaragaro gahunda nshya yitwa Genesis Dance Showcase, urubuga ruhuza impano nshya n’ababigize umwuga mu buhanzi, hagamijwe gutahura no kugaragaza impano mu mbyino.

Iyi gahunda yagaragayemo ku nshuro ya mbere abanyabugeni benshi bakomoka mu cyiciro cya gatatu cya Art Rwanda-Ubuhanzi.

Uru rubuga rutanga amahirwe ku bahanzi yo kuzamura impano zabo biciye mu bufatanye n’abaririmbyi b’umuziki wa live, abahanzi b’imideli bari gutangira, ndetse n’abahanzi b’ikoranabuhanga. Ibi bibaha amahirwe yo kugerageza udushya ku rubyiniro mu buryo bwagutse bwo kwiyerekana no kumenyekana mu mwuga.

Abategura iyi gahunda bavuga ko “icyuma gityaza ikindi cyuma” kandi ko ubuhanzi ari ururimi mpuzamahanga, kuko bushobora guhuza ikiremwamuntu n’ikoranabuhanga, bukaba ururimi rw’umutima, amahoro byose biterwa n’icyerekezo buhabwa nyamara, impano nyinshi ziburirwa irengero kubera imbogamizi zo mu muryango, cyane cyane ibitekerezo bitari byiza n’amarangamutima apfukirana ubuhanzi.

Chris Hirwa, umwe mu bitabiriye, yagaragaje imbyino ye yitwa "Pulses of Change", ivuga ku mukinnyi w’imbyino uri mu rugendo rwo kwimenya hagati y’inzozi ze bwite n’ibyo sosiyete imwifuzaho. Mu guhangana n’amakenga n’impungenge z’abantu, imbyino ze zerekana intambara ikomeye hagati y’irari n’umurava.

Hirwa avuga ko umuhanzi agomba guhangana n’icyo umuryango, sosiyete n’abamukikije bamwifuzaho, ibyo byose bikamuremera igitutu cyo kugerageza kwigira uko batifuza.

Samuel Irabizi, umubyinnyi w’Intore, yavuze ko akiri umwana yifuzaga kubyina gakondo nubwo atari azi neza icyo ari cyo kandi nta n’umwe wamushyigikiraga. Yakundaga kwiba telefone ya nyina akareba imbyino gakondo ari wenyine.

Ati: "Umunsi umwe nijoro ubwo bose bari baryamye, baranyumvise ndimo kubyina mu cyumba bukeye banyemerera gutangira kubyina by’ukuri. Ikintu cyangoye cyane ni ukwiga kuzungurutsa umutwe (guca umugara). Igihe nabikoze bwa mbere, nababaye umutwe iminsi ibiri. ariko nyuma y’umwaka w’imyitozo, nari maze kuba Intore byemewe."

Yakomeje agira ati: "Igihe cyanshimishije cyane ni ubwo nambaye imyambaro yose y’Intore bwa mbere. Nahise nsimbuka nsohoka njya kuyerekana mu muhanda. Mama yaratangaye arambona, ndamubyinira araseka. Imbyino yatumye menya ikinyabupfura n’imico myiza. Ubu ndigisha abandi, nanjye nshobora kwitunga. Ibyo byanyugururiye amarembo y’ibyo ntatekerezaga kugeraho."

Ati: "Igihe cyose ndi ahantu nkumva ijwi ry’‘Amayugi’ (impeta zambarwa ku maguru n’Intore), umubiri wose urakanguka, numva nishimye nk’uwinjiye mu isi yanjye – isi y’imbyino."

Frank Niyonkuru, abinyujije mu mbyino ye "The Face I Hide", yerekanye intambara y’imbere mu mutima hagati y’isura abantu babona n’iyo yihishe mu mwijima w’imitima yacu. Uyu mukinnyi avuga ko yavukanye “amasura abiri, imwe yubatse kugira ngo yemerwe na sosiyete, indi ikubiyemo irari n’ukuri atashoboye kugaragaza.

Niyonkuru asobanura ubuzima bwe nk’imirimo yo guhimba ishusho y’ibyishimo hanze, mu gihe imbere ahanganye n’agahinda n’irari ry’ibitagaragaye. Umubiri we uba urubuga rw’iyo ntambara, ariko imbyino ikaba ubuhungiro bumuzamura.

Hope Azeda, washinze akanaba Umuyobozi Mukuru wa Mashirika Performing Arts and Media Company, yavuze ko iyi gahunda nshya izamura umuco wo gutekereza binyuze mu buhanzi,

Agira ati: "Turashaka ko ubuhanzi bukora icyo bugomba gukora kuko ikiremwamuntu kiri kuribwa n’ikoranabuhanga."

Yakomeje agira ati: "Ni amahirwe ku mpano nshya kwigaragaza mu bijyanye no kuvuga inkuru kuko haracyari icyuho kinini. Turifuza ko baba abavuga inkuru zabo, bubaka umwimerere wabo. Tubahuza n’ab’inararibonye mu buhanzi bw’u Rwanda kugira ngo
babone amahirwe yo gukorana n’abandi, kwinjira mu bikorwa no kubona akazi."

Yakanguriye ababyeyi gushyigikira abana babo igihe cyose bagaragaje impano, kuko "ibitekerezo bibi" bimaze gupfukirana impano nyinshi zitabashije kumurikira isi.

Yagize ati:"Ubuhanzi buragoye kubupima. Ntabwo bufatika – ni ubuzima bwo mu mutima, niyo mpamvu benshi butabagirira icyizere. Iyo umubyeyi adashyigikiye umwana we, bitera ipfunwe, kwigunga, rimwe na rimwe bikabyara imyitwarire mibi bitewe n’ukwangwa. Ibyo bigomba guhagarara."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka