Masamba Intore na Gakondo Group bazataramira i Muhanga kuri uyu wa kane
Masamba Intore n’itsinda rye rizwi ku izina rya Gakondo Group ndetse n’abandi bahanzi nka Jean Paul Samputu, Mariya Yohana n’abandi kuwa kane tariki 30/05/2013 bazataramira i Gitarama i Muhanga guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Masamba Intore abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook yagize ati: “Kuri uyu wa kane 30 May 2013, Gakondo Group & Masamba Intore tuzataramira i Gitarama-Muhanga kuri Ahazaza Center & School...”.

Yakomeje avuga ko azaba ari kumwe n’abahanzi nka Jules Sentore na Daniel Ngarukiye nabo bari muri Gakondo Group. Hazaba kandi hari n’abandi bahanzi bamenyerewe cyane mu njyana gakondo nka Mariya Yohana, Sofia Nzayisenga, Samputu n’abandi.
Aba bahanzi basanzwe bamenyerewe cyane kugira ubuhanga mu njyana gakondo, bakunze kandi no kugaragara batanga umusanzu mu guhumuriza Abanyarwanda by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakora kdi gusa muge mushaka umusaza mushabizi kuko turamukunda afite ubunga bwo gukirigita inanga no kuririmba neza mumuzanye rero twanezerwa biruseho.
kdi nziko akiriho kuko atambutsa ibiganiro bye kumaradio atandukanye,murakoze