Marina yahakanye ibyo gukundana na Yvan Muziki
Umuhanzikazi Marina Deborah, bwa mbere yatangaje ko nta mukunzi afite ndetse ahakana amakuru yakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, ko akundana na Yvan Muziki.
Uyu muhanzikazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, ubwo yari umutumirwa kuri Radio Rwanda, ndetse ashimangira ko abagiye bavuga ko gukundana na Yvan Muziki byatumaga adakora cyane atari ko bimeze.
Marina uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ndokose’ yakoranye na Ykee Benda, yavuze ko Yvan Muziki ari inshuti ye bisanzwe ndetse ko inshuti igukunda idashobora gutuma ibyo ukora byangirika, ahubwo ko iyo bipfuye bagakwiye kubishinja nyir’ubwite.
Yagize ati "Abantu barabivuga ariko uriya musore ni inshuti yanjye, kandi ntabwo ntekereza ko umuntu yaba ari inshuti yawe agukunda ngo yifuze ko ibintu byawe byapfa, ahubwo bipfuye bajye bashinja wowe kuko ufite ikibazo cy’ubwenge bukeya, umuntu wese ashobora guhindura akakujyana mu byo ashaka."
Marina yakomeje avuga ko atazi ahantu ayo makuru yaturutse yo kumushinja ko yagomeshwaga na Yvan Muziki, bigatuma atagaragara cyane mu bikorwa bye bya muzika.
Ati "Sinzi ahantu byavuye, sinzi aho ari ho, ariko ntekereza ko byavuye ku kuba barabonaga ntakora cyane, kandi bagahora bavuga ngo turakundana kuko batubonana kenshi."
Abajijwe niba koko badakundana, Marina yasubije agira ati "Oya ntabwo dukundana, turi inshuti."
Marina yagarutse no ku bikorwa ateganya muri uyu mwaka, avuga ko nyuma yo kubona umujyanama bazajya bafatanya mu bikorwa bye bya muzika, agiye kongera gukorera ku muvuduko abakunzi be bamwifuzaho, ndetse na we ubwe yifuza, uyu mwaka ukazashira amaze no kumurika album ye ya mbere.
Ati "Ikindi kintu kidasanzwe muri uyu mwaka, ni uko nzamurika album yanjye ya mbere. Maze igihe mbivugaho, ndimo kubikoraho ariko namaze kwanzura n’ubwo ntaramenya ngo ni mu kuhe kwezi, ariko guhera mu mpeshyi kuzamura nibwo tuzatangaza umunsi izamurikirwaho."
Marina yemeje kandi ko nubwo hari hashize igihe yikorana ibikorwa bitandukanye, ubu azajya akorana na Alexis Muyoboke nk’umujyanama ugiye kujya amufasha.
Marina winjiye mu muziki mu 2017 abifashijwemo na Uncle Austin, yaje kwinjira muri The Mane Music mu 2018, ari naho yarushijeho kwigaragariza, gusa baza gutandukana.
Imikoranire ya Marina na Muyoboke yahise ivamo n’umushinga w’indirimbo nshya yahuriyemo na Ykee Benda wo muri Uganda. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ayoo Rash na Artin, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Aaronaire Pictures.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo aba Stars bavuga ko bali mu rukundo,usanga akenshi biba bijyana ahandi hatali urukundo.Iyo ukunze umuntu mudahuje igitsina kandi mwembi mukuze,icyo gihe mujya gusezerana mu rukiko mukabana akaramata.Iyo atali ibyo,biba ari ubusambanyi kandi imana irabitubuza.Ndetse ikavuga ko abasambanyi,abajura,abasinzi,abarwana,abicana,etc...batazaba mu bwami bwayo.Ntitugasuzugure imana yaduhaye ubuzima,hamwe n’ibintu byose dufite.Ntitugakoreshe umubiri yaduhaye mu buryo bunyuranye n’uko idusaba.Otherwise,it is a lack of wisdom.