Maranatha Family Choir yakoze indirimbo nshya yise ’Irasubiza’
Maranatha Family Choir yashyize yanze indirimbo nshya yise Irasubiza, ifite ubutumwa buhumuriza abantu kandi bubashishikariza kwizera Imana kuko ariyo yonyine isubiza amasengesho.

Ubuyobozi bwa Maranatha Family Choir, buvuga ko indirimbo ’Irasubiza’ yanditswe na Aimable Byiringiro, umwe mu bagize iyi Chorale.
Bagira bati "Ayigejeje kuri bagenzi be, bose batunguwe n’uburyo ubutumwa bwayo bufite imbaraga n’uburemere byihariye. Ntibyari indirimbo isanzwe, ahubwo ni ijambo ry’Imana rigenewe benshi muri iki gihe."
Bavuga ko ari indirimbo ifite ubutumwa bwo guhumuriza, guha abantu icyizere no kubibutsa ko Imana ari iyo kwizera kuko isubiza amasengesho.
Ni indirimbo yafashe igihe mu kuyitunganya, ariko ubuyobozi bwa Maranatha Family Choir, bukavuga ko byari ngombwa kuko bagombaga kuyitondera.
Bagira bati “Irasubiza si indirimbo gusa, ni ubutumwa buvuga Imana isubiza mu gihe cyayo."
Indirimbo ’Irasubiza’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Marc Kibamba, amashusho yayo ayoborwa na Gad.
Nyuma y’iyi ndirimbo, Maranatha Family Choir ivuga ko mu gihe kiri imbere, bafite intego yo gushyira hanze Album nshya. Bati "Mu gihe kiri imbere dufite intego yo gushyira hanze alubumu nshya y’amajwi, ndetse turi no gutegura igitaramo gikomeye kizaba mu 2026 kizahuza abakunzi bacu n’abantu bose bifuza kuramya Imana mu buryo budasanzwe."
Bavuga ko mbere y’uko iyo Album isohoka, bazaba bari gushyira hanze indirimbo imwe imwe y’amajwi n’amashusho nk’ibisanzwe.
Bakomeza bagira bati "Turateganya gukora indirimbo zindi tuzaba dufatanyije n’abandi baramyi dusangiye umurimo. Twatangiye kandi kongera kuririmbira mu nsengero zitandukanye n’ahandi hantu twatumiwe ngo dufatanye kuramya Imana. Dufite kandi gahunda yo gukomeza kubikora kugira ngo dukomeze kugera ku bantu benshi."
Maranatha Family Choir ni itsinda ry’abaririmbyi rbatangiye kera, ariko mu myaka ine ishize bahisemo guhindura byinshi birimo uburyo bakora, uko baririmba, uko bafata amajwi n’amashusho y’indirimbo, uburyo bwo gutegura ibitaramo ndetse n’imiyoborere yabo.
Bavuga ko ku bwo gufashwa n’Imana, bagambiriye bidasubirwaho kunoza umurimo bakora, kuko Imana ikwiriye ibinoze kurusha undi wese.
Reba indirimbo ’Irasubiza’:
Ohereza igitekerezo
|