Mani Martin yiseguye ku bakunzi be bahawe amashusho y’indirimbo zidasomeka
Umuhanzi Mani Martin arisegura ku bakunzi be kubera ko harimo abahawe amashusho y’indirimbo zidasomeka.
Ku itariki ya 01/09/2013 ubwo uyu muhanzi yakoreshaga igitaramo yise “Mani Martin Live Concert 2013” abaje mu gitaramo bose bahawe DVD yari iriho amashusho y’indirimbo zigize alubumu “My Destiny” y’uyu muhanzi ariko muri ayo ma DVD hakaba hari ahariho zimwe mu ndirimbo zidasomeka.

Mani Martin rero nyuma yo kubwirwa na bamwe mu bakunzi be ko hari abahawe ama DVD ariho zimwe mu ndirimbo zidasomeka, arisegura cyane kuko ibyo bitakozwe ku bushake ahubwo habayeho ikibazo gitewe n’inzu yatunganyirijwemo aya ma DVD ariko kuri ubu bakaba bari kubiganiraho ngo barebe ko iki kibazo cyakemurwa, abakunzi ba Mani Martin bagahabwa DVD nzima.
Nk’uko byagaragaye mu itangazo Mani Martin yashyize ahagaragara abinyujije ku rubuga rwe www.manimartin.com, uyu muhanzi ngo arisegura bikomeye ku bakunzi be anabasobanurira ko bitabaye ku bushake ahubwo ko ari akabazo kabaye biturutse mu nzu yazitunganyije.
Kuri ubu Mani Martin n’itsinda rimucurangira rizwi ku izina rya “Kesho Band” barabarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa aho yaherekeje umuhanzi Ras Kayaga mu marushanwa y’abahanzi bazahatana mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|