Mani Martin yahigiye kwandika amateka kuri uyu wa Gatandatu (Video)
Umuhanzi Mani Martin yizeje abantu igitaramo batigeze babona ubwo azaba amurika umuzingo we wa gatanu yise “Afro” kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, ubwo yamusangaga mu myiteguro ya nyuma, ari gufashwamo na Kesho Band, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2017.
Mani Martin avuga ko avuye gutembera ibihugu byinshi byo muri Afrika areba uko bakora umuziki. Avuga ko yahakuye amasomo y’umuziki mu bijyanye no gutegura umuzingo, ari nabyo azakurikiza amurika indirimbo ze.
Yagize ati “Nize uko bakora umuzingo, nzi imigemo, nzi uko bategura interuro, nari maze imyaka irenga ine ntakora ibitaramo. Nagize urugendoshuri ahantu hatandukanye. Ndizera ko umuntu uzagera aho igitaramo cyabereye atazataha yicuza, nzi neza ko azabona ibyo atigeze abona mu Rwanda.”

Mani Martin avuga ko iki gitaramo cye cyo kumurika umuzingo we ari umwanya wo kumva indirimbo n’imbyino bicuranze ku buryo bwa live. Avuga ko azamurikira abakunzi be imico y’Abanyafurika ari nabo yateguye atekerezaho.
Ati “Uyu muzingo urimo urukundo, ubuzima bw’abantu, uraririmba ahantu n’ibintu, gusa uribanda ku buzima bw’Umunyafurika. Ni gute usanga abantu b’ahandi bandika kuri Afurika bakavuga ibyacu kandi duhari dushobora kubyikorera kandi tukanabyandika neza kuko ari ibyacu.”
Mani Martin avuga ko akurikije uko yiteguye na we ubwe ategerezanyije amatsiko umunsi nyirizina, akazafashwa n’abahanzi nka Christophe, Sintex, KESHO BAND, n’ababyinnyi bitwa Inkindi itatse n’abandi bahanzi bazatungurana.
Uyu muzingo Afro ugizwe n’indirimbo 15, agiye kuwumurikira mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko azengurutse intara zose awusogongeza abakunzi be.
Ohereza igitekerezo
|