Mani Martin: Kuki bandirimbira indirimbo nk’aho ntakiriho?

Ubwo habaga iserukiramuco JAMAFEST ryabereye mu gihugu cya Tanzania, ryitabiriwe n’abanyeshuri biga umuziki mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo, baririmbye indirimbo z’abahanzi banyuranye, mu Rwanda no hanze yarwo. Mu ndirimbo baririmbye, harimo indirimbo ya Mani Martin yise “Afro”, ibintu bitigeze bishimisha uyu muhanzi.

Mani Martin
Mani Martin

Mu butumwa yagiye acisha ku mbuga nkoranyambaga, haba kuri Twitter, Instagram na Facebook, Mani Martin yavuze ko atumva ukuntu baririmba indirimbo ze nk’aho atakiriho. Avuga ko niba byari ngombwa kuririrmba indirimbo ye, na we yagombaga gutumirwa akayiririmbira.

Dore Ubutumwa bwa Mani Martin

Mani Martin, yakomeje avuga ko ibi byagiye biba kenshi ariko akabirenza amaso, gusa ko bimaze gukabya kuko umuhanzi atungwa n’ibihangano bye.

Avuga ko niba aba banyeshuri biga umuziki, atumva ukuntu batajya baririmba indirimbo zabo bahanze, dore ko binabahesha amanota mu ishuri biga, kandi guhanga bikaba biri mu masomo biga. Yagize ati “Biga umuziki, kimwe mu byo bakwigishijwe ni uguhanga ibihangano kandi byiza bashobora no guserukana”.

Mani Martin avuga ko iki kibazo yanakimenyesheje Urugaga rwa muzika nyarwanda kugira ngo rugire icyo rukora, kuko ngo ibyakozwe bihabanye n’amategeko arengera iby’umutungo kamere w’ubwenge.

Ubuyobozi bw’Ishuri rya muzika rya Nyundo, buvuga ko nta kosa bwakoze

Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Murigande Jacques uzwi nka Mighty Popo, yavuze ko nta kosa aba banyeshuri be bakoze kandi ko nta tegeko bishe. Avuga ahubwo ko Mani Martin yakagombye kubyishimira, kuko ari uguteza imbere no kwamamaza ibihangano bye ku buntu. Avuga ko Mani Martin ashobora kuba atazi icyo itegeko ribivugaho.

Mighty Popo uyobora ishuri rya muzika rya Nyundo
Mighty Popo uyobora ishuri rya muzika rya Nyundo

Popo akomeza avuga ko nta mpamvu abona yo kubanza gusaba uburenganzira nyiri igihangano, mu gihe indirimbo iririmbwa “Live”, kandi ngo na Mani Martin arabizi ko abahanzi basanzwe babikora, ndetse ko yibutse neza yasanga na we yarabikoze kandi ntibamwishyuze.

Mani Martin akaba yaravuze ko n’ubwo Mighty Popo avuga ko biri mu nyungu za nyiri igihangano atari ko bimeze. Yagize ati: “Uko wabyita kose ntibikwiye ko harengwa kuri nyiri igihangano ngo hahabwe urubuga undi ugikoresha ku nyungu iyo ari yo yose atanabisabiye uruhushya nyiracyo”.

Intore Tuyisenge
Intore Tuyisenge

Intore Tuyisenge, umuhanzi, akaba anahagarariye Urugaga rwa muzika nyarwanda yavuze ko ibaruwa ya Mani Martin bayakiriye ngo kandi barimo gukurikirana ikibazo. Ngo bagomba guhuza impande zombi, zikaganira mu rwego rwo gukemura ikibazo.

Icyo itegeko riteganya

Itegeko rishya rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 24 Nzeri 2018.

Ingingo ya 261 igira iti :Umuntu wese, uretse nyiri igihangano, ukoresha igihangano kandi atabyemerewe na nyiri uburenganzira, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira iyo abigambiriye cyangwa agize uburangare kandi agamije ubucuruzi:

1. Wigana uburenganzira bw’umuhanzi cyangwa uburenganzira bushamikiyeho burengerwa;

2. Ukora, ugurisha, utanga kugira ngo bagure, utanga kugira ngo bakodeshe, utunze cyangwa winjije ku butaka bw’u Rwanda ibicuruzwa by’ibyiganano agamije ubucuruzi;

3 Ukoresha izina ry’ubucuruzi ry’undi muntu haba ari mu buryo bw’izina ry’ubucuruzi, ikirango cyangwa ikirango gihuriweho;

4 Ukoresha ikirango gisa n’ikindi kugira ngo ajijishe rubanda; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 262 yo ivuga ko Umuntu wese ukoresha uburiganya izina ry’umuhanzi cyangwa ikimenyetso cyihariye ku gihangano cyo mu rwego rw’ubuvanganzo, ubugeni cyangwa rw’ubumenyi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirimdwi (7.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 Frw).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka