Mani Martin abaye Umunyarwanda wa mbere ugiye muri “Prix Decouvertes”

Umuhanzi Mani Martin, abaye Umunyarwanda wa mbere ubashije kugira amahirwe yo kuba mu bahanzi 12 bo muri Afurika bahatanira insinzi mu marushanwa akorwa na radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) mu guteza imbere impano nshya z’abahanzi bo muri Afurika.

Muri aya marushanwa azwi ku izina rya “Prix Decouvertes”, Mani Martin afite amahirwe menshi naramuka atowe n’Abanyarwanda benshi cyane kuko urebye mubyo abandi bahanzi bahanganye nawe bakoze, Mani Martin arabarusha ibikorwa ndetse n’amaserukiramuco bitabiriye. Si ibi gusa kuko n’ibijyanye n’imizingo (alubumu) nabwo Mani Martin arabarusha.

Mani Martin aramutse yegukanye insinzi muri aya marushanwa yahabwa amafaranga ibihumbi icumi by’amayero (10 000 Euro), gukorerwa ibitaramo byo kuzenguruka Afurika ndetse n’igitaramo mu murwa mukuru Paris w’igihugu cy’Ubufaransa.

Usibye ibihembo bifatika Mani Martin yaba yegukanye, insinzi ye yaba ari iy’Abanyarwanda bose kuko bituma umuziki nyarwanda urushaho kugera hirya no hino ku isi dore ko Mani Martin ari umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bake bazwiho ubuhanga no gukora muzika y’umwimerere. Ibi rero bikaba byahesha ishema u Rwanda muri Afurika yose ndetse no mu mahanga.

Buri muntu (buri e-mail address) yemerewe gutora inshuro imwe gusa. Amatora yatangiye ku itariki ya 22.9.2013 akazarangira ku itariki 19.10.2013.

Gutora Mani Martin ni ukujya kurubuga rwa www.prixdecouvertes.com maze ugahitamo Mani Martin ugahita wuzuza n’ibisabwa harimo amazina yawe, igihugu ubamo, email address yawe, telefoni n’ibindi ukabona ukohereza.

Kanda HANO utore Mani Martin http://www.prixdecouvertes.com/en/vote

Mani Martin ahanganye n’abandi bahanzi b’Abanyafurika aribo Danielle Eog wo mu gihugu cya Cameroon, Isabel Novella wo mu gihugu cya Mozambike, Leergui Project ni itsinda ryo mu gihugu cya Senegal, Lindsey Abudei wo mu gihugu cya Nigeriya, Mariam Koné wo mu gihugu cya Mali, Nelida Karr (Nelida Ohia Car) wo mu gihugu cya Gineya Ekwatoriyali (Equatorial Guinea), Nteko wo muri Congo Brazzaville, Sessimé wo muri Benin, Smarty wo muri Burkina Faso, Teta wo muri Madagascar na Yvonne Mwalé wo muri Zambiya.

Abahanzi b’Abanyafurika bamaze kwegukana aya marushanwa harimo Tiken Jah Fakoly wo muri Cote d’Ivoire, Awadi wo muri Senegal, Amadou na Mariam bo muri Mali na Maurice Kirya wo muri Uganda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka