Mako Nikoshwa: Nararwaye numva ko ngomba gupfa, iby’umubano wanjye na Nina...(Video)

Umuhanzi Mako Nikoshwa ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe n’abatari bake mu bihe bishize bitewe ahanini n’ubutumwa buba mu bihangano bye. Bimwe muri byo ni nk’indirimbo Agaseko, Umutima waraye Umpondagura, Nkunda Kuragira n’izindi zitandukanye.

Hari hashize igihe atagaragara mu bikorwa bya muzika nyuma y’aho ahuye n’ikibazo n’uburwayi bw’ibihaha bwatumye amara igihe kirenga umwaka n’amezi atatu mu bitaro. Nyuma y’aho amariye gutora agatege, yongeye gusubukura ibikorwa bye bya muzika.

Muri iki kiganiro aragaruka ku mateka yagiye amuranga kuva mu buto, uko yaje kwinjira mu buhanzi ndetse n’ibihe bitandukanye yagiye anyuramo haba mu burwayi ndetse n’ibyagiye bivugwa byerekeye umubano we n’umuhanzikazi Nina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho,

Rwose mwamfasha mukampa address cyangwa Telephone number y’umuhanzi MAKONIKOSHWA kuberako ari umwe mubahanzi b’abaririmbyi nkunda kandi nari narababajwe n’inkuru y’uko yitabye Imana ariko ku bw’amabahirwe nkaba nongeye kumubona kuri Kigalitoday youtube.

Asante sana.

Obed KAMANDA yanditse ku itariki ya: 18-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka