Makanyaga Abdoul yakoze impanuka
Umuhanzi Makanyaga Abdoul yakoze impanuka ya moto mu gitondo cya tariki 21/04/2012 ubwo yari avuye kwa muganga kuri Policlinique du Plateau gukoresha bimwe mu bizamini by’indwara.
Uyu muhanzi ukuze uzwi ku ndirimbo nziza z’urukundo zikunze kwitwa ‘Karahanyuze’ yakoze impanuka ikomeye ubwo yari kuri moto akagongwa n’indi moto yagendanaga umuvuduko mwinshi.
Uyu musaza yakomeretse cyane ku maboko, ku maguru no mu maso ariko yashoboye kwitabwaho n’abahganga ku buryo bavuze ko mu mubiri imbere nta kibazo gikomeye yagize.
Twagerageje gushaka uko twamuvugisha ngo tumenye uko amerewe ariko ntibyashoboye kudukundira kugeza ubu.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|