Liza Kamikazi ntakiri umuntu wigenga ababona ko yasubiye inyuma arabumva

Umuhanzikazi Liza Kamikazi ubu usigaye yariyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko impamvu yo gukora izi ndirimbo no gukorera ku muvuduko muto, biterwa no kuba atakigenga nk’uko byari bimeze akiririmba indirimbo zisanzwe, ubu ngo asigaye agenzurwa n’Imana ari na yo imuha umurongo ngenderwaho wo gukora umuziki.

Liza Kamikazi avuga ko ubu atakigenga (Photo:Internet)
Liza Kamikazi avuga ko ubu atakigenga (Photo:Internet)

Ubwo twamuganirizaga ku ndirimbo ye nshyashya yitwa ‘Sinakwibagiwe’, Liza Kamikazi yatubwiye ko n’iyi ndirimbo ubwayo atariwe wayihimbye ko ahubwo ari indirimbo yavuye mu buhanuzi Imana yanyujije mu mukozi wayo witwa Pastor Linkoln.

Yagize ati “Icyo gihe nari mfite ibibazo binkomereye, umwigisha w’Umwongereza aza ku rusengero rwacu, atangira guhanurira abaririmbyi bo mu itsinda riramya. Buri umwe yamubwiraga ibye, maze jyewe angezeho arambwira ngo ‘Humura ntabwo yakwibagiwe”.

Aya magambo umwigisha yamubwiye, ngo ni yo Liza Kamikazi yahereyeho ahimba iyi ndirimbo agamije kwibutsa abantu ko nubwo baba bari mu bibazo Imana ikibazirikana.

Kuva Liza Kamikazi yashinga urugo, umuziki we watangiye gucumbagira, aza no guhindura ubwoko bw’umuziki we yibanda cyane ku ndirimbo zo kuramya na zo zitaraba nyinshi. Byatumye bamwe bamufata nk’uwaretse umuziki cyangwa uwukora atabishaka, nyamara we si ko abibona.

Mu kiganiro twagiranye, Liza yagize ati “Abavuga ko nasubiye inyuma ndabumva cyane. Ubu ntabwo nkiri umuntu wigenga kuko Imana nkorera ni yo mugenga wanjye. Icyo namaze kwiga, ni uko iyo umaze gushyira ubuzima bwawe mu biganza by’Imana, Imana ni yo ihita iba boss wawe ikaguha umurongo wo kugenderaho”.

Liza avuga ko na we yabanje kubona bigenda buhoro akumva yanakoresha imbaraga ze ngo agere ahantu yashakaga kugera, ariko ngo yaje gusanga atikoresha.

Kuva yatangira gukora indirimbo zaririmbiwe Imana, amaze gukora indirimbo eshanu ariko izo yasohoye ni eshatu gusa. Avuga ko ateganya gushyira hanze album ariko akavuga ko nta gitutu kimuriho, kuko Imana izayihutisha cyangwa ikayigendesha gake bitewe n’icyo ishaka kumukoresha.

Liza Kamikazi ni umuhanzikazi wamamaye guhera muri 2009 kugera muri 2012, iki gihe akaba yari umwe mu bakobwa bayoboye umuziki wo mu Rwanda mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Mpobera, Nkiri Muto, Ngukunde Nte n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka