Lil G agiye kumurika album ye ya mbere
Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G agiye kumurika album ye ya mbere yise “Nimba Umugabo” . Igitaramo cyo gushyira ahagaragara iyi Album kizaba taliki 05/01/2013 muri Parikingi ya sitade amahoro i Remera.
Lil G atangaza ko iki gitaramo kizatangira saa munani z’amanywa kugeza bucyeye, dore ko kizanitabirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye barimo King James, Kitoko, Riderman, TBB, Urban Boys, Dream Boys n’abandi.
Yagize ati “iki gitaramo kizaba gifite ibishya byinshi kuko nabifashijwemo n’umuterankunga Star Times wampaye ibikoresho ndetse akazamfasha no guhemba abafana bazaba aba mbere kwitabira icyo gitaramo”.
Abandi baterankunga muri iki gitaramo ni Minisiteri y’umuco na siporo, United Street Promotion n’abandi.
Mu bihangano bye, Lil G aririmba ubutumwa burebana no kwihesha agaciro. Lil G ni umuraperi ukiri muto kandi uzwiho kuba yaratinyuye abana biyumvamo impano ko bashobora kuyikoresha batitaye ku myaka bafite dore ko we yatangiye uyu mwuga afite imyaka 12.
Umuhanzi wo mu njyana ya Hip hop ubusanzwe yitwa Karangwa Lionel yavutse taliki 20/12/1994, avukira ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|