Lick Lick yageze i Kigali, aje gushyingura umubyeyi wa Meddy

LickLick wamenyekanye kubera gukora indirimbo nyinshi zakunzwe hambere, yageze i Kigali, aho aherekeje Meddy uje gushyingura umubyeyi we.

Kuza kwa Lick Lick byagizwe ibanga rikomeye, mu gusohoka ku kibuga cy’indege i Kanombe yirinze kuganira n’itangazamakuru birangira arinyuze mu rihumye.

Lick Lick ubu ni umuhanga mu gufata amashusho ya Meddy n’abandi bahanzi bakomeye muri Amerika, yatangiye gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi zabahanzi bakomeye mu myaka ya mbere ya 2010. Aho agereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2012 yatangiye ibyo gutunganya amashusho y’indirimbo, aho yakoreshaga camera zari zigezweho nka Canon 5D Mark IV.

Nyuma y’igihe kinini atagera mu Rwanda yitabiriye umuhango wo gushyingura umubyeyi wa Meddy mu cyubahiro.

Meddy na The Ben ni bamwe mu bamufashije kugera muri Amerika kugira ngo akomeze gufatanya nabo mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, ubu akaba amaze kuba ikirangirire mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

Lick Lick yubatse izina mu ruhando rwa muzika nyarwanda, aho yakoze zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bari bakomeye mu myaka ya mbere ya 2010, harimo iz’injyana ya HIP HOP, RNB. Bamwe mu bahanzi bubatse izina yakoreye harimo Meddy, Diplomate, The Ben, Urban Boys, Dreamboys n’abandi bagiye bigarurira imitima y’ Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda amakuru yanyu mujyemutubwira namakuru yagurupe ya acitvie

Nsengiyaremye osicall yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka