Kwibuka Bob Marley babifata nko kwizihiza Noheli

Abarasta batandukanye bo mu Rwanda batangaza ko umunsi wo kwibuka Bob Marley ari umunsi ukomeye kuri bo bagereranya na Noheli yizihizwa n’Abakristu.

Abarasta bahamya ko kwibuka Bob Marley babifata nko kwizihiza Noheli
Abarasta bahamya ko kwibuka Bob Marley babifata nko kwizihiza Noheli

Babitangaje ubwo Abarasta n’abafana ba Bob Marley muri rusange bizihizaga imyaka 36 ishize yitabye Imana, umunsi wizihizwa ku itariki ya 11 Gicurasi 2017.

Abarasta bo mu Rwanda nabo bizihije uwo munsi. Abo muri Kigali bawizihije babifashijwemo n’umuhanzi ucuranga mu njyana "reggae".

Uyu muririmbyi uzwi mundirimbo nka “Hobe Hobe” na “Ab’iwacu” yacurangiye abizihije uwo munsi bari bateraniye ku Inema Arts center ku Kacyiru.

Natty Dread avuga ko uwo munsi awufata nka Noheli ku Barasta bose kuko ngo nibwo buri wese yongera kumva umuziki wa Bob Marley akamwibuka nk’aho yaba akiri muzima.

Agira ati “Twebwe tumeze nk’abagize Noheli! Ni byiza ko buri wese abona mugenzi we neza akarangwa n’amahoro n’ubumwe! Imana ikishima ko abana bayo bakundana.”

Akomeza avuga ko imisatsi iboshye (amaderedi) bashyira ku mitwe yabo ishushanya intare ya Yuda, kandi ko iyo ntare ari Yezu kandi ko bizera ko azagaruka.

Ati “Jyewe nkunda Intare! Iyi misatsi ishushanya intare ya Yuda kandi ni Yesu twizera ko azagaruka.”

Rasta Bertin inshuti y’abana asanga Abarasta bagomba kwibuka Bob Marley.

Agira ati “Urukundo n’amahoro ni yo ntero yacu, amateka adusaba guhora twibuka, tukazirikana ubutwari bwa Bob Marley n’inyigisho yadusigiye. Tugomba kuba abarimu b’amahoro tukayatoza n’abandi twubaka igihugu cyacu.”

Abarasta b'i Kigali bibutse Bob Marley bacuranga indirimbo ze
Abarasta b’i Kigali bibutse Bob Marley bacuranga indirimbo ze

Manzi Dixon n’ubwo atari Umurasta yemeza ko batanga ubutumwa bwiza bw’urukundo n’amahoro kandi ko nta muntu ukwiye kwiyita Umurasta kuko afite amaderedi.

Agira ati “Hari benshi bafata Abarasta nk’ibirara, abanywi b’itabi, burya si Abarasta! Kuko bagira indangagaciro z’urukundo n’amahoro iyo utazubahiriza ntabwo uba Umurasta.”

Muri rusange Abarasta bahamagarira abantu bose guhinduka mu mitima, bagahindura isura bafite ku Barasta.

Ku itariki ya 11 Gicurasi 1981 nibwo Bob Marley ufatwa nk’Umwami w’injyana ya Reggae yitabye Imana azize indwara ya Kanseri.

Kubera indirimbo ze zuzuyemo ubutumwa bw’amahoro n’urukundo, abakunzi be bahora bamuzirikana buri mwaka, bakongera bagacuranga bakabyina indirimbo ze n’izindi za Reggae, bamuzirikana kandi barata ubutwari bwamuranze akiri ku isi.

Bob Marley yitabye Imana ku itariki ya 11 Gicurasi 1981
Bob Marley yitabye Imana ku itariki ya 11 Gicurasi 1981
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibe no kwibuka Bob Marley.Ariko kwibuka NOHELI,ni ikinyoma.Kuko nta muntu uzi itariki YESU yapfiriyeho.Iriya tariki ni impimbano kandi yari itariki ABAROMA bizihizaga ikigirwamana cyabo.Noneho Gatulika ihimba ko ariyo tariki YESU yavukiyeho.Abakristu nyakuri ntabwo bizihiza NOHELI,kuko ari impimbano kandi ituruka ku mihango ya gipagani.

NZARAMBA John yanditse ku itariki ya: 12-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka