Kwamamaza Coca Cola ntaho bizahurira n’abahanzi
Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangaje ko kwamamaza ikinyobwa cya Coca Cola ntaho bizahurira n’abahanzi kuko ikinyobwa cya Primus kibafasha ku buryo buhagije.
Tariki 19/06/2012, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa bizamara imyaka itatu byo kwamamaza Coca Cola, abayobozi ba Bralirwa batangaje ko iyo gahunda izagira ibikorwa byinshi ifashamo Abanyarwanda ariko ko nta gahunda ihari yo gufasha abahanzi.
Muri gahunda za Coca Cola hazabaho gufasha abakinnyi ariko abahanzi bo ngo nta gahunda yihariye Coca Cola ibafitiye kuko Bralirwa yizeye ko ikinyobwa cya Primus kibafasha bihagije.

Abakunzi ba Coca Cola ndetse n’abandi bari bataramenya ibyiza byayo rero ngo murahishiwe mu gihe kingana n’imyaka itatu.
Bumwe mu buryo bwatangajwe buzifashishwa bwo kugera ku bakunzi ba Coca Cola ni ukunyuza ubutumwa kuri Facebook, Twitter, Youtube n’ahandi.
Insanganyamatsiko y’ibikorwa byo kwamamaza Coca Cola igira iti “A Billion Reasons to believe in Africa” bishatse kuvuga ngo “impamvu miliyali zituma Afurika yizerwa”.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|