Kwakira uyu mwana byabanje kungora - Tiwa Savage

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika, Tiwa Savage, yatangaje ko kuba umubyeyi bitahise bimworohera mu ntangiriro, aho yavuze ko mu myaka ya mbere amaze kwibaruka imfura ye yahuye n’imbogamizi nyinshi zamugizeho ingaruka ku mubiri, ku mitekerereze no ku mwuga we w’umuziki.

Ubusanzwe ku mubyeyi kwibaruka ninkuru nziza cyane inezeza umubyeyi kubwurukundo rwinshi aba afitiye umwana we gusa kuri bamwe ntabwo ariko bigenda Umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika Tiwa Savage Yasobanuye ko mu ntangiriro nyuma yo kwibaruka imfura ye agasanga ari umuhungu atabyishimiye.

Yatangaje ko nyuma yo kwibaruka Umuhungu we yise Jamil Balogun, Atamukunze bitewe n’uko yari akiri mu bihe bigoye byo kugarura imbaraga z’umubiri we nyuma yo kubyara, ndetse ngo byanateww n’uko yari agifite inshingano nyinshi z’akazi ke k’umuziki zamusabaga ingendo n’ibitaramo byinshi.

Tiwa Savage yagaragaje ko imwe mu mpamvu zatumye adahita yakira neza inshingano zokuba umubyeyi, ari uko yifuzaga cyane kubyara umukobwa, bityo kuba yarabyaye umuhungu byamuteye ihungabana mumarangamutima mu ntangiriro, nubwo nyuma yaje kwakira neza inshingano zo kurera umwana we.

Yongeyeho ko impinduka z’umubiri we nyuma yo kubyara zamugizeho ingaruka cyane ko umwuga we usaba guhora agaragara mu ruhame.

Ibi byatumye atabasha kwitabira neza imishinga imwe n’imwe ikomeye yo kwamamaza ibicuruzwa, harimo n’amasezerano yo kwamamaza ibinyobwa bikomeye ku isoko mpuzamahanga, ibyo bikaba byaramugizeho ingaruka mu rwego rw’iterambere ry’umwuga we.

Uyu muhanzikazi kandi yagaragaje ko guhuza inshingano zo kurera umwana no gukomeza kwita ku mwuga byari umutwaro uremereye, ku buryo hari igihe yumvaga atari mu mwanya mwiza wo gukora byombi uko bikwiye, bikamutera kwiheba no kwishidikanyaho.

Nubwo yari mubihe bikomeye, yavuze ko uko iminsi yagiye ishira, yatangiye gukunda umwana we ndetse atangira kubona ko kuba umubyeyi ari imwe mu mpano zikomeye mu buzima bwe.

Yasobanuye ko uko Umuhungu we Jamil yagendaga akura, umubano wabo warushijeho gukomera, bituma atangira kubona uruhare rwe nk’umubyeyi nk’inshingano y’ingenzi kurusha ibindi byose, kandi akabishyira imbere mu migambi ye y’akazi n’imibereho ye ya buri munsi.

Tiwa Savage yavuze ko kuba umubyeyi byamuhinduye mumitekerereze no mumyitwarire.

Yagaragaje ko yifuje gutangaza aya makuru mu rwego rwo gufasha abandi babyeyi, cyane cyane abagore bari mu bihe byo kubyara no kurera abana bato, bamenye ko guca mu bihe bigoye ari ibisanzwe, kandi ko gushaka ubufasha no kuganira ku bibazo ari intambwe ikomeye yo gukira mu mitekerereze.

Uyu muhanzikazi yibarutse umwana we mu mwaka wa 2015, mu gihe yari akiri mu mubano n’uwahoze ari umugabo we Tunji “TeeBillz” Balogun, bakaza gutandukana nyuma y’igihe gito, ibintu byatumye inshingano zo kurera umwana Zimugora kubwo kumurera wenyine.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka