Kuvuga ‘Igikwe’ si ukwica umuco - Gabiro Guitar

Nyuma y’aho umuhanzi Gabiro Guitar akoreye indirimbo ‘Igikwe’ afatanyije na mugenzi we Confy, hanyuma iyo indirimbo ntivugweho rumwe kubera amagambo ayirimo yatumye benshi bashinja abo bahanzi kuba bica umuco nyarwanda. Gabiro Guitar yagize icyo abivugaho.

Mu kiganiro Dunda Show gitambuka kuri KT Radio, Gabiro yasobanuye byinshi kuri aya magambo, ndetse avuga ka abantu badakwiye kujya bahuza ibyo abahanzi baririmba n’ubuzima bwabo.

Abajijwe n’ umunyamakuru Shyaka Andrew wa KT Radio icyo ijambo ‘igikwe’ risobanuye, Gabiro Guitar yasubije, ko risobanura ubukwe mu mvugo zo ku mihanda.

Hanyuma ngo abahise bibaza niba koko atazakora ‘igikwe’(ubukwe) , ngo arababwira ko azabukora, kuko ntabwo ibyo aririmba biba bisobanura ubuzima bwe.

Yagize ati “Ijambo ‘igikwe’ ryafashe indi ntera no kuri Twitter, abantu bavuga igikwe, igikwe, bamwe bavuga ko twica umuco nyarwanda, ariko umuco wacu ntabwo twawica ahubwo tugomba kuwuha ubuzima mu buryo bw’imyidagaduro, abantu bagomba kumva ko umuco ari nka Football nta gukomeza ibintu byose.”

Umuhanzi Gabiro yanasobanuye n’imvugo yo ’kurya akantu’ yumvikana muri iyo ndirimo, bamwe bakabiha igisobanuro cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Kurya akantu, ngo ni kwa kundi umuntu agusohokana, akakujyana nk’ahantu mugasangira akantu.

Ati “Ndumva ntakigoye. Kuvuga ngo ndebye neza twarya akantu, ni kwa kundi uba urimo gutereta (‘kutongoza’ mu Giswahili), ikibazo ni uko abantu batagisohoka, ariko abantu bagombye gusohoka bagasangira akantu. Muri rusange ni indirimbo y’ibyishimo.”

Reba ikiganiro Gabiro Guitar yasobanuyemo iby’iyi ndirimbo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMVUGO ZITWA IZO KUMIHANDA ZIGOMBA GUCIKA NIBA UMUCO NYARWANDA TUBONA AKAMARO KAWO, ABABIFITE MUNSHINGANO BABIGIRAMO URUHARE RUKOMEYE, NKIYI NDIRIMO NTIBA IKWIYE KUJYA KWISOKO, ABAHANZI NABANDI BASTARI NIBO BAKORESHA BAZANA AYO MAGAMBO ATABEREYE ABANA BURWANDA HAE NAGATO, YUJE IKINYABUPURA GIKE BAKAYAKWIZA MURUBYIRUKO NDETSE NA SOCIAL MEDIA ZIKABIGIRAMO URUHARE, BARANGIZA NGO NINDIMI ZO KUMUAHANDA BITEYE AGAHINDA KUBONA HARI IBYANGIRIZA URUBYIRUKO ABABISHINZWE BAREBERA

ngarambe yanditse ku itariki ya: 20-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka