Kuva muri Symphony Band ntabwo cyari icyemezo cyoroshye - Ariel Wayz

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz, yavuze ko bitamworoheye gufata icyemezo cyo kuva mu itsinda rya Symphony Band yabarizwagamo, agatangira gukora umuziki ku giti cye.

Ariel Wayz ngo yagowe no kuva muri Symphony Band
Ariel Wayz ngo yagowe no kuva muri Symphony Band

Ariel Wayz yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga kuri byinshi arimo gutegura kuri album ye ya mbere yise ’Hear To Stay’, agiye gushyira hanze ikazaba iriho indirimbo 12.

Uyu muhanzikazi wanyuze mu bihe by’ingenzi byaranze urugendo rwe rwa muzika kugeza atangiye gukora ku giti cye, yavuze ko imyaka yose amaze akora umuziki yishimira ko yabanjirijwe n’imibanire myiza yari afitanye n’itsinda rya Symphony Band, nubwo igihe cyageze akarivamo.

Ariel Wayz yagize ati "Symphony ni umuryango nzahora nibuka, kuko bambaniye neza mbere y’uko ntangira umuziki ku giti cyanjye. Ni Band ifite inkuru yihariye mu rugendo rwanjye rw’umuziki."

Uyu mukobwa wize umuziki ku Nyundo mu 2018 ndetse akaba ari na ho yatangiriye gukorana na Symphony Band, muri Kanama 2020, nibwo yatangaje ko yavuye muri iri tsinda.

Ariel Wayz ku mwanzuro wo kuva muri iri tsinda yavuze ko atari ibintu byari byoroshye, ati "Ntabwo ari ibintu biba byoroshye, kuko hari ibintu byinshi muba mwarapanze, bikaba bigiye gupfa, ukareba uburyo umuntu agiye gutuma ibyo bintu bipfa, rero ni umwanzuro umuntu afata yawutekerejeho, bimugoye."

Avuga ko mbere yo gusezera mu itsinda yabanje kubiganiraho na bagenzi be. Ashimangira ko yakurikije ibyo umutimanama we wamubwiraga.

Ati "Gufata uwo mwanzuro ni uko byagenze. Numvise ari ikintu ngomba kuvugaho ako kanya, aho ngaho."

Ariel Wayz mu kiganiro n'abanyamakuru
Ariel Wayz mu kiganiro n’abanyamakuru

Ariel Wayz yavuze ko ajya kwiga umuziki byari ibintu akunze, kandi kuzaba umuhanzi w’icyamamare byari inzozi ze kuva kera.

Ati "Nagiye kwiga ku Nyundo mbizi ko ngomba kuba umuhanzi, ngomba kuba umusitari. Nagiye mu bintu nkunze, akaba ari nabyo bintunze. Ni zo zari inzozi."

Tariki 8 Werurwe 2025, ku munsi wahariwe abagore nibwo Ariel Wayz azamurika album ye ya mbere yise ’Hear to Stay’, akavuga ko azaba ari ibintu bishimishije kuri we nk’umukobwa, gushyira hanze igikorwa nk’icyo ku munsi wamuhariwe.

Abajijwe impamvu yahisemo kuyita ’Hear to stay’, byatewe no kuba asanga abantu badakunda guha agaciro Album z’abahanzi.

Yagize ati “Numvise abenshi bavuga ko ’Hear’ mvuga isobanura ’hano’ ariko mu by’ukuri ni ’Hear’ yo kumva, kubera ko mu rugendo rwanjye kuva ntangiye umwuga wanjye wo kuririmba, mbona album ari ikintu badaha agaciro, sinzi aho bipfira."

Iyi album iriho indirimbo 12 zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda. Ariel avuga ko izo ndirimbo zose zigaragaza ubuzima bwe busanzwe, urukundo ndetse n’ibizazane yagiye anyuramo.

Iyi album niramuka igiye hanze, umuntu uzashaka kuyumva azishyura 1000Frw, mu rwego rwo gukangurira abafana kumushyigikira mu cyo bise ‘Sponsored by Fans.

Album Hear to Stay, ije yiyongera kuri Extended Play (EP) eshatu yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, harimo ’Best in Me’, ’Touch the Sky’ ndetse na ‘Love & Lust’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka