« Kumurika alubumu si ngombwa ko habaho igitaramo » - Murara Jean Paul
Umuhanzi Murara Jean Paul asanga atari ngombwa gukora igitaramo mu gihe cyo kumurika albumu. Kuri we yumva ko gushaka uburyo bushya wakoramo ibintu ari byo byarushaho kuba byiza.
Murara Jean Paul yagombaga kuba yaramuritse albumu ye ya kabiri yitwa « umushumba wanjye » mu kwezi kwa Gicurasi ariko kugeza na n’ubu ntaramenya igihe azabikorera kubera ko uwagombaga kumukorera ama CD witwa Ahmed Pacifique atarayamuha kandi yari kuba yarayamuhaye mu mpera z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka.
Abajijwe aho ateganya kuzakorera igitaramo cyo kumurika alubumu ye nibiramuka bigenze neza akabona ayo ma CD, yasubije agira ati : ‘‘Kuyishyira ku mugaragaro ndacyabyigaho ariko nazimpa nzatangira kugurisha. Erega kulaunchinga si ngombwa concert hari ibintu nkiri kwiga uko nazabikora mu bundi buryo.’’
Murara kandi arateganya gushyira hanze DVD igizwe n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nayo akayishyira ku isoko nk’uko yakomeje abitubwira. Yagize ati: ‘‘ Hari clips 3 mfite harimo na ya yindi nongeyeho rero izindi ndirimbo twakoze muri concert nabonye amashusho asa neza na son mpita nkoramo DVD nayo nzayishyira ku isoko.’’

Murara ariko ngo ntabwo azasohora indirimbo na DVD icyarimwe. Yagize ati « nzabanza ntangaze audio kuko niyo ikomeye kuri jye nka nyuma y’amezi 2 cyangwa se 3 ntangaze video ya album ya mbere gusa muri iyo minsi uko nzabasha gukora copies nzaba nzigurisha.’’
Jean Paul Murara ni umwarimu muri kaminuza ya KIST akaba ari n’umunyeshuri uri gukora PhD (impamyabushobozi y’ikirenga) mu gihugu cya Suede. Aririmba indirimbo zihimbaza Imana, yandika indirimbo, ni umuririmbyi akaba anacuranga gitari (guitarist). Album ye ya mbere yitwa ‘‘Nzaririmba’’ ikaba ivuga ku rukundo Imana idukunda.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|