Kumurika Album si iturufu yo gutwara Prix Découvertes - Social Mula

Lambert Mugwaneza, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Social Mula, aritegura gushyira hanze Album y’indirimbo yise « Ma Vie ».

Social Mula avuga ko kumurika Album ntaho bihuriye na Prix Découvertes
Social Mula avuga ko kumurika Album ntaho bihuriye na Prix Découvertes

Kuva mu mwaka wa 2012, Social Mula yagiye ashyira hanze indirimbo zitari nke, zagiye zinakundwa na benshi, ariko ni ubwa mbere atangaje ko ashaka gusohora Album. Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, twavuga nka ‘Ku ndunduro’, indirimbo ‘Ndiho’ iri mu ndirimbo zishima Imana, ndetse na ‘Ma Vie’, ari na yo yitiriye Album ye.

Social Mula, aherutse kwemezwa nk’umwe mu bahanzi 10, bazahatanira igihembo gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI (Prix Découvertes RFI 2019).

Social Mula yatangarije Kigali Today ko kuba agiye gushyira hanze iyi Album atari iturufu yo kuzatwara iki gihembo. Yagize ati, « Ibyangombwa byose bisabwa kuri Prix Découvertes narabitanze. Ubu nta kindi nkanjye nakora, uretse gukomeza gusaba abakunzi n’Abanyarwanda bose, gukomeza kuntora.»

Abanyarwanda babishaka bashobora gutora Social Mula bakoresheje umurongo wa Internet w’iyi Radio : https://musique.rfi.fr/prix-decouvertes/vote

Social Mula avuga kandi ko ibijyanye no gusohora Album yagiye abivugaho kenshi, ariko ko ubu ari bwo abonye umwanya n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa. Mu kumurika iyi Album ye, Social Mula arizeza abakunzi be kuzishima, cyane ko hari udushya twinshi azabaha batigeze babona mu bindi bitaramo.

Biteganyijwe ko iyi Album ‘Ma Vie’ azayimurika tariki ya 23/11/2019, ikazabera ahakunze kubera ibitaramo mu Ihema rya Camp Kigali.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bikazatangazwa mu minsi ya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka