Kugeza ubu simbona ko ndi umuntu wageze ku bintu bikomeye – Wizkid
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Ayodeji Balogun, uzwi ku izina rya Wizkid, yavuze ko urugendo rwe muri muzika aribwo rugiye gutangira kuko yumva ntacyo yari yageraho gikomeye.
Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria, mu kiganiro yagiranye na Radiyo BBC 1Xtra, yavuze ko umuziki, kuri we, ari ibintu by’iteka ryose ndetse ko ubu aribwo yumva agiye gutangira.
Yagize ati: “Urugendo kuri Wizkid rugiye gutangira. Kugeza ubu ntabwo mbona ko ndi umuntu wageze ku kintu gikomeye. Kuri njye, umuziki ni ibintu by’iteka ryose.”
Ku bwe, Wizkid kugeza ubu ntaremera ko hari ikintu kinini yagezeho mu ruhando rwa muzika nubwo yagiye ahabwa ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga, agakora amateka n’ibindi bitandukanye.
Mu 2023, Wizkid yahawe igihembo cya “Brit Billion Award” gitangirwa mu Bwongereza, kubera indirimbo ze zumvwiswe ku rwego rwo hejuru. Ni igihembo akesha indirimbo zirimo nka “Essence” ari kumwe na Tems, “Brown Skin Girl” yakoranye na Beyoncé, na “One Dance” yafatanyije na Drake.
Izo ndirimbo zose ndetse na Album ye ya Kane, yise “Made in Lagos” zahawe icyo gihembo nyuma yo kumvwa n’abarenga miliyari, ndetse bimugira Umuhanzi ukunzwe cyane mu Bwongereza.
Wizkid wakunzwe mu ndirimbo Ojuelegba, yagize n’icyo avuga ku mubano we na mugenzi we Burna Boy, bakomoka mu gihugu kimwe, avuga ko amufata nk’umuvandimwe.
Yagize ati: “Jye na Burna Boy tumeze nk’umuryango, iyo ufite abantu babiri bakomeye bahuriye mu cyumba kimwe, muhuriza ku gukora umuziki utangaje.”
Yavuze ko bahuye bwa mbere, ubwo Burna Boy yakoraga album ye yitwa “African Giant.” Ni album ya Kane ya Burna Boy yashyize hanze mu 2019 igizwe n’indirimbo 15 zirimo izakunzwe nka “Any Body” na Wetin Man Go Do”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|