Kubona abakobwa barira kubera jye bituma mpa Imana icyubahiro – The Ben

Umuririmbyi The Ben avuga ko amaze kwibonera imbona nkubone abakobwa batatu basutse amarira babitewe n’uko bamubonye ari ku rubyiniro aririmba.

The Ben ubwo yahozaga umukobwa wamubonye akagwa igihumura
The Ben ubwo yahozaga umukobwa wamubonye akagwa igihumura

Atangaje ibi nyuma y’uko ku wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, ubwo yaririmbaga mu gitaramo kiswe “Intsinzi Concert”, umukobwa yamubonye akagwa igihumura agakira ari uko abonanye na we.

The Ben ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2017, yavuze ko biriya byabaye atari ubwa mbere abibonye.

Avuga ko bwa mbere umukobwa yarize mu gitaramo yakoze mu mwaka wa 2010 ubwo yari mu Rwanda. Uwa kabiri yarize ubwo yataramiraga mu Bubiligi.

Akomeza avuga ko ubwo undi mukobwa yagwaga igihumura ari mu gitaramo cya “Intsinzi Concert” byamukoze ku mutima.

Agira ati “Naragiye ndamuganiriza twari dufite ahantu twari tugiye mu gitaramo twaganiriye umwanya muto nahavuye atangiye kumera neza.”

Akomeza avuga ko iyo abonye ibintu nk’ibyo bimurenga agaha Imana icyubahiro akibaza icyo ari cyo.

Ati “Biragoye gusobanura uko ibintu nka biriya umuntu abyitwaramo, iyo ngize amahirwe nkabimenya gusa mpita mpa Imana icyubahiro kurushaho nkabona ko ntacyo ndi cyo kuba umwana w’umuntu ashobora kunkunda bene ako kageni. Nshimira Imana mu mutima nkamwegera.”

Biteganijwe ko The Ben azataramira Abanyarwanda mu bitaramo bibiri bizaba ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Igitaramo cya mbere ni icyo gukusanya inkunga izafasha mu kubungabunga Ingagi n’icyo Kwita Izina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahoooooo nizere ko byahise birangira akize cyangwa se yashakaga ko bajyana ntawamenya

Umuhire Neophite yanditse ku itariki ya: 23-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka