Ku myaka 11 nibwo Andy Bumuntu yiyumvisemo impano yo kuririmba

Nubwo umuhanzi Andy Bumuntu atangiye kumenyekana muri iki gihe kubera indirimbo ze zikundwa n’abatari bake ngo ibyo kuririmba yabitangiye akiri muto.

Andy Bumuntu azwiho kuririmba indirimbo zituje zikora ku mitima abatari bake
Andy Bumuntu azwiho kuririmba indirimbo zituje zikora ku mitima abatari bake

Uwo muririmbyi ufite imyaka 22 y’amavuko ni umwe mu bahanzi bakizamuka batanga icyizere cy’ahazaza h’umuziki wo mu Rwanda kubera ubuhanga bwe.

Andy Bumuntu, ubusanzwe witwa Kayigi AndyDick Fred amaze gushyira hanze indirimbo eshatu gusa zakunzwe b’abatari bake kubera amagambo zifite n’uburyo aziririmbamo n’ijwi rituje ricengera abaryumva bakaryoherwa n’injyana y’indirimbo.

Uyu muhanzi umaze gushyira hanze indirimbo eshatu gusa, amaze kumenyeka nk’umwe mu bahanzi bazi kuririmba kandi bagira umwihariko mu bihangano byabo.

Andy Bumuntu uvukana n’Umutare Gaby, usigaye uba muri Australia, avuga ko yatangiye kwiyumvamo iby’umuziki afite imyaka 11 y’amavuko. Icyo gihe ngo yiganaga indirimbo z’abandi.

Agira ati “Nta Korali nagiyemo, narebaga video zo hirya no hino uko bikorwa. Nagiye kuririmba ku rubyiniro bwa mbere niga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2009, n’ubwo ntabikoraga nk’umwuga, gusa narabikundaga.”

Akomeza avuga ko nyuma yaho muri 2012 aribwo yagiye mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi (Band). Muri iryo tsinda ngo bigishanyaga gucuranga no kuririmba.

Muri iryo tsinda kandi niho yandikiye indirimbo ye ya mbere yitwa “Ndashaje”. Iyo ndirimbo yakunzwe n’abatari bake. Kuva ubwo ngo nibwo yahise yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga.

Andy Bumuntu ahamya ko indirimbo ze zose azihimbira
Andy Bumuntu ahamya ko indirimbo ze zose azihimbira

Andy Bumuntu avuga ko yanditse iyo ndirimbo agendeye ku gitekerezo cyo kugira inama urubyiruko mu rwego rwo gusigasira indangagaciro nyarwanda bivuye mu nyigisho umubyeyi ukuze aba agira umwana we.

Kuyandika, kuyitunganya n’indi mirimo ikorwa mbere y’uko isohoka byamutwaye amezi ane, ayishyira hanze muri Nyakanga 2016.

Nyuma yahoo yakurikijeho indirimbo yitwa “Mukadata”. Nayo yamutwaye amezi ane kugira ayishyire hanze muri Gashyantare 2017.

Iyo ndirimbo ivuga ku ihohoterwa rikorerwa abana, rikorwa na bamwe mu babyeyi gito. Igitekerezo nyamukuru yagikuye ku nshuti ye yabayeho muri ubwo buzima.

Indirimbo ya gatatu yashyize hanze ku itariki ya 11 Ukwakira 2017, yayise “Mine”. Kugira ngo ayishyire hanze byamutwaye amezi atanu ayitunganya.

Andy Bumuntu ahamya ko yatangiye ibyo kuririmba afite imyaka 11
Andy Bumuntu ahamya ko yatangiye ibyo kuririmba afite imyaka 11

Andy Bumuntu avuga ko iyo ndirimbo ituje, ivuga ku rukundo hagati y’abantu babiri.

Agira ati “Muri njye numvaga nshaka kuvuga ku rukundo hagati y’abantu babiri. Numva nshaka kuvuga ku magambo babwirana mu rwego rwo guhumurizanya mu rukundo rwabo.”

Akomeza avuga ko indirimbo ze zose aziyandikira, akanishakira injyana ubundi Producer Bob akamufasha kuzitunganya neza afatanyije n’abacuranzi.

Avuga ko kandi ibitekerezo aririmbaho abikura mu bintu binyuranye; ibyo abona, aho agenda, inzozi afite mu buzima, ibitekerezo by’abandi n’ibindi binyuranye akagerekaho no kurebera kuri buri muhanzi wese.

Andy Bumuntu afite n’impano yo gukina Ikinamico, filime no kubyina. Atangaza ko impano ze zimutunze n’ubwo umusaruro utari waba mwinshi.

Umva indirimbo ye nshya yitwa "Mine"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

andy ndagukunda cyane nkunda ibyo ukora congratulation ndagufana

niyonizeradivine yanditse ku itariki ya: 27-11-2023  →  Musubize

andy ndagukunda cyane wamaye nimero yawe yatelephone

Ezechiel yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Andy ndagukunda kubera ijyana inkorakumutima cyane on fire
uziko hano mukarere ka Bugesera mumurenge wa Mwogo bosebatangiye kukumenya bahorabambaza niba nayindi irasohoka sshashya.

Ezechiel yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Andy Najye Ndakwemera kbx arko ndashak indirimbo Bita Arapishiye arko byacanze uko bayita mur English Niba Bitakugoye wabwira nkayi Download kbx

Ishimwe Clement yanditse ku itariki ya: 15-02-2019  →  Musubize

Andy ndagukunda cyane, uririmba neza komereza aho! nge ndumufana wawe!!!!

Olivier yanditse ku itariki ya: 14-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka