KT Radio yahuje umuhanzi Heri n’uwari umukunzi we bari baraburanye

Umuhanzi Heri Mukasa waririmbye indirimbo zinyura amatwi y’abakundana nka ‘Solange’ na ‘Umulisa’, yongeye guhura n’uwahoze ari umukunzi we Solange, bahuriye mu kiganiro Urukumbuzi cya K T Radio.

Heri na Solange bahujwe na KT Radio
Heri na Solange bahujwe na KT Radio

Guhura kw’abo bombi kwatewe n’ikiganiro cyaherukaga gutambuka n’ubundi kuri KT Radio kiyobowe na Jean Claude Umugwaneza Rusakara, maze umubyeyi Solange ubu ubyaye kane, wari uteze amatwi radio ahita ahamagara muri Studio ahamya ko indirimbo Solange itambutse, umukobwa uvugwamo ari we bwite.

Nyuma yaho Rusakara yatunguranye ahuza Solange na Mukasa maze bongera kumarana urukumbuzi karahava, dore ko na bo bagaragaje ko urukundo rwabo n’ubwo rutakomeje ariko bakanyujijeho.

Solange avuga ko yishimira kumva indirimbo Solange kuko imwibutsa ibihe byiza yigeze kugirana na Heri, dore ko banabyaranye umwana w’umuhungu ku bw’amahirwe make akaza kwitaba Imana.

Agira ati “Indirimbo Solange hari icyo inyibutsa mu gihe cyahise n’ubwo bitabaye neza ariko bifite icyo binyibutsa. Yayiririmbye maze kugenda akambura, nyumva bwa mbere nahise ntekereza ibyabaye nk’urwibutso ku byatubayeho”.

Solange avuga ko akunda kumva indirimbo yahimbiwe n'uwari umukunzi we kuko ifite ibyo imwibutsa
Solange avuga ko akunda kumva indirimbo yahimbiwe n’uwari umukunzi we kuko ifite ibyo imwibutsa

Heri na we avuga ko indirimbo Solange yayihanze amaze kubura umukunzi we Solange wari ukiri muto kuko yamuteye inda afite imyaka 16 y’amavuko, icyo gihe umwana babyaranye na we uvugwa muri iyo ndirimbo yaje kwitaba Imana, maze Heri asigarira aho afatwa n’inganzo aririmba umukunzi we ahamya ko yari akumbuye cyane.

Agira ati “Nageze aho ndamubura kandi n’umwana twabyaranye yari amaze kwitaba Imana, nibwo numvise namuririmbira kandi koko nari mukumbuye”.

Heri kandi yaririmbye n’indi ndirimbo acurangira umukobwa witwa Umulisa nawe baje gutandukana kuko yashatse undi mugabo, agahamya ko izo ndirimbo zombi yazihanze kubera gukunda uwo mukobwa wari mwiza wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Heri avuga ko nyuma yo kubura abakunzi be bombi yagerageje gushaka undi mugore ariko ntabwo bigeze babyarana, ubu akaba yitegura gushinga urugo hamwe n’undi mukobwa ahamya ko bakundana witwa Emerance.

Rusakara watumye Solange na Heri bongera kubonana
Rusakara watumye Solange na Heri bongera kubonana

Umuhanzi w’indirimbo za Karahanyuze Heri Mukasa ubu afite imyaka 57, akaba akomeje umwuga we wo kuririmba mu bitaramo, indirimbo ze n’izindi agenda asubiriramo abakunzi b’indirimbo zakanyujijeho mu myaka yashize.

Reba indirimbo ‘Solange’ na ‘Umulisa’ za Heri Mukasa zaririmbiwe muri Orchestres:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka