Korari La Porte d’Or igiye kumurika Alubumu ya gatatu y’indirimbo z’amashusho
Korari La Porte d’Or yo mu Ishuri ry’Abadiventisiti Ryisumbuye rya Karenge (KASS) riherereye mu Murenge wa karenge mu Karere ka Rwamagana igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyo Gushima Imana no Kumurika Umuzingo (Alubumu) wa Gatatu w’Indirimbo z’Amashusho.

Icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 12 Ukwakira 2024 mu rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Kigali Bilingual Church ruherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, guhera saa munani z’amanywa (2:00 PM) bakazataramana n’amakorari atandukanye arimo Ambassadors of Christ Choir Junior, Hope in Christ na Messengers Singers.
Umuhuzabikorwa (Chairman) wa Korari La Porte d’Or, Bunani Jean Marie Vianney, asobanura impamvu igitaramo bahisemo kugikorera i Kigali, yagize ati “Ubundi twajyaga dutegura igitaramo abantu bakavuga ko i Karenge hababereye kure, ndetse ko kuhagera bigoye, cyane cyane n’abatangije korari kuboneka bikabagora kubera ko bakorera ahantu hatandukanye harimo n’abakorera mu Ntara, twiyemeza gushyira igitaramo i Kigali kugira ngo abantu bose bazibonemo, ndetse na ba bakunzi bacu bajya batubwira ko babuze uko baza i Rwamagana bazabashe kuboneka.”
Bunani yaboneyeho gutumira Abanyarwanda, inshuti n’abavandimwe biga n’abize muri Karenge Adventist Secondary School (KASS) by’umwihariko abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana bose muri iki gitaramo. Avuga ko abazitabira bazabataramira mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo izakunzwe cyane nka Nzaririmba, Amarembo, Ni Umunsi Wera, n’iyitwa To God Be the Glory, ari na yo bitiriye iki gitaramo, ikitirirwa n’Umuzingo wa gatatu w’indirimbo bazamurika.
Bunani ati “Umuntu wese uzaza azataha anyuzwe, kubera ibyiza byinshi twabateguriye. Abakunzi bacu bose turabashishikariza kuzitabira kugira ngo ibyo twabateguriye bizagende neza, tutazabisubizayo, ahubwo tuzabibahe.”

Yongeyeho ati “Uyu ni umwanya mwiza wo gufatanya n’abana b’Imana gushima no guhimbaza Umwami wacu binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana kandi ziryoheye amatwi. Turashishikariza buri wese kuza kwifatanya natwe muri ibi bihe byo kongera guha Imana icyubahiro, aho tuzagaragaza n’umuzingo w’amashusho w’indirimbo zacu nshya kandi abazifuza bakanazazitahana.”
Muri rusange umuryango mugari w’iyi Korali (abayinyuzemo) barasaga 150. Usibye ivugabutumwa bakora binyuze mu bihangano by’indirimbo, banagira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda harimo nko gufasha abanyeshuri bagenzi babo, abatishoboye n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza.
Korari La Porte d’Or igizwe n’ibyiciro bitatu ari byo abanyeshuri biga baba mu kigo, abaharangije bari hanze y’ikigo, n’abandi bakuru bari mu bayitangije (Membres Fondateurs).
Iyi korari igiye gusohora Alubumu y’amashusho (DVD) ya gatatu, ikaba ifite n’izindi eshanu zikoze mu buryo bw’amajwi (Audio).


Reba zimwe mu ndirimbo zabo hano:
Reba uko byari byifashe ubwo bamurikaga Alubumu yindi bise ‘Amarembo’
Ohereza igitekerezo
|
Kwifatanya namwe n’ibyagaciro gakomeye cyane rwose
Dufatanyirize hamwee dutebutsa kugaruka Kwa Yesu kristo mugihimbaza no kuramya umuremyi wa byose