Korali ebyiri zitandukanye ziyemeje guhuriza ku izina rimwe

Korali “Umusamariya Mwiza” yo mu Itorero ry’Abangirikani muri Paruwasi ya Remera- Giporoso i Kigali na Korali SILOWAMU yo muri iryo torero muri Diyosezi ya Butare bagiranye umubano udasanzwe utuma biyemeza guhuza izina rimwe bitwa “SILOAMARIYA”.

Eric Nkurunziza ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri korari SILOAMARIYA avuga ko ibyo izo korali zombi zakoze bitari bisanzwe kuko amakolari menshi yari akunze kugira ubumwe bushingiye ku ivugabutumwa ariko ibyo guhuza amazina byabaye ikimenyetso gikomeye mu mubano wari usanzwe hagatai yabo.

Uyu mubano uvugwa hagati y’izo kolari zombi warushijeho gukaza umurego mu mezi ane ashize ubwo bagize igitekerezo cyo guhuza amazina ndetse bikaza kurangira bose babyemeranyijweho ndetse bikajya mu bikorwa.

Abaririmbyi ba SILOAMARIYA.
Abaririmbyi ba SILOAMARIYA.

Binyuze muri ubwo bufatanye barateganya kwigaragariza abakunzi babo mu gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti: “Zana umwe kuri Yesu” muri icyo gitaramo ni nabwo abantu babazi batandukanye bazabagaragariza ko bahisemo kuba bamwe bagahuruza ku izina rimwe.

Icyo gitaramo cyabo giteganyijwe tariki 10/03/2013 ku cyicaro cya EAR Remera- Giporoso mu mujyi wa Kigali nk’uko ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri SILOAMARIYA CHOIR abyemeza.

Avuga ko banateganya gukusanya inkunga yo gufasha impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe bigakorwa mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 2013.

Abaririmbyi ba SILOAMARIYA mu giterane baririmba batanga ubutumwa bwiza.
Abaririmbyi ba SILOAMARIYA mu giterane baririmba batanga ubutumwa bwiza.

Ibijyanye n’icyo gikorwa bateganya Eric Nkurunziza abisobanura agira ati: “Gufasha biri mu ntego za korali zombi kugira ngo kwizera kugaragare no mu mirimo nk’uko bisobanurwa na Yakobo wo muri Bibiliya aho avuga ko kwizera kudafite imirimo kuba kwarapfuye”.

Muri icyo gitaramo biteganyijwe ko bazifatanya na Korali Amahoro yo muri ADEPR Remera, umuhanzi Simon Kabera ndetse n’andi makorari asanzwe aririmbira kuri EAR Remera. Mu bandi bateganyijwe muri icyo gitaramo harimo Bishop Nathan Gasatura na Rev. Canon Antoine Rutayisire”.

Icyo gitaramo biteganyijwe kandi ko kizakomereza mu karere ka Huye ku cyicaro cya EAR Dioseze ya Butare ku cyumweru tariki 31/03/2013 aribwo bizaba ari umunsi wa Pasika.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ibi bintu ni byiza rwose pe! izi korari ziri mumwuka,byonyine guhuza amazina yazo hakavamo izina rimwe ni ikimenyetso cy’ubufatanye budasanzwe! nagira nti IMANA DATA yo mwijuru ikomeze ibashyigikire muri icyo gikorwa cy’igitaramo nabonye bafite n’intego nziza yo "KUZANA UMWE KURI YESU!"
NTIWAMUZANA RERO YAMBAYE UBUSA CYANGWA ATAARIYE UBWO BUTUMWA NTIYABWUMVA! KD NA YESU AHO YAGERAGA AKAHASANGA INZARA YABANZAGA KUBAHA IMITSIMA N’AMAFI AKABABWIRA BAHAZE GUSA MUTUBWIRE NATWE ABUMVA TWAKORA UWO MURIMO MWIZA WO GUFASHA TUKABA TUTABONEKA MURI IBYO BITARAMO AHO TWAGEZA INKUNGA ZACU! NK’AB’IMUHANGA, NYANZA NAHANDI MURAKOZE CYANE BANYAMAKURU BA K.T NAMWE IMANA IBAHE UMUGISHA MWINSHI!

yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize

Turagushimiye wowe Micomyiza ndetse
n’undi waba utekereza nkawe. uramutse
ukeneye kudutera inkunga ukaba uri i kigali
inkunga yawe uyizanye wahamagara 0728893565/0788893565
naho uramutse uri i butare inkunga yawe uyizanye
wahamagara 0722377715/0788440061.
Tubashimiye cyane ibitekerezo byanyu no kudushyigikira
murakoze.

Fanny yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize

Byari byiza ibyo mwakoze kubw’aya makorari 2
uretseko tubona amafoto ari aya korali siloam gusa
byaba byiza zombi muzerekanye n’umusamariya ukagaragara.

Fanny yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize

mbere nambere yesu ashimwe

nda bashimiye cyane kubwigite cyerezo cyizamu fite kumurimowimana ese utazaboneka mugitaramo ntakundiyababona
nonese uguteri nkunga icyogikorwa cyogusurimhunzi ese udafitamafaranga akagirimya mbaro cyangwa ibiribwa byoharicyibazo nonese twabibagezaho dute murakoze naba ndi
tse bazabidufashemo kumenya cyangwa kuturangira ahotwa bishyira cyangwa uwotwabi shyikiriza murakoze

micomyiza yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka