Koffi Olomide yakatiwe amezi 3 y’insubikagifungo

Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku izina rya Koffi Olomide yakatiwe igihano cy’amezi atatu y’insubikagifungo kuwa kane tariki 16/08/2012 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umutunganyiriza indirimbo (Producer).

Koffi Olomide uzwi cyane ku mugabane w’Afurika ku njyana ya Rumba na Soukou yakubise Diego Lubaki kuwa gatatu tariki 15/08/2012 bapfuye umwenda w’amafaranga 3000 by’amayero yari amurimo.

Uyu muhanzi yakomerekeje umutunganyiza indirimbo kandi urugi rwa Hoteli Venus ibyo byabereyemo rurangirika; nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique.
Koffi Olomide yatawe muri yombi na Polisi ahitwa ajyanwa muri gereza ya Makala ibarizwa mu Mujyi wa Kinshasa.

Yitaba urukiko kuwa kane, Koffi Olomide yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko ahanagurwaho icyo kwangiza inyubako za hoteli cyashobora gutuma ahabwa igihano cy’igifungo kugeza ku myaka itanu.

Umwe mu bunganira Diego Lubaki yatangaje ko urubanza rurangiye kuko yifuza ko umukiriya we abana neza n’umwami wa Rumba afata nka mukuru we. Yagize ati: “Ndashaka guhagarika kumukurikirana kugira ngo haboneke amahoro muri rusange hagati yanjye na we nk’uko mwita mukuru wanjye.”

Koffi Olomide.
Koffi Olomide.

Mu kwezi kwa kabiri 2011, Ubutabera bw’u Bufaransa bwakurikiranye Koffi Olomide ku kibazo cyo gufata ku ngufu abakobwa batutu bagize itsinda rye ryitwa “Quartier Latin”, ibikorwa bya kinyamaswa n’ubucuruzi bw’abantu.

Muri 2009, Koffi Olomide yagiranye ibibazo n’ubutabera bwa Kongo-Kinshasa kubera abamurinda bakubise umukozi ukoresha kamera wa television ya RTGA.

Mu mwaka wa 2006, yashyigikiye Perezida Joseph Kabila Kabange mu gihe cyo kwiyamamaza, bibabaza abakunzi be badashyigikiye Kabila. Ibi byatumye ahagarika ibitaramo yari yaratangiye byo kuzenguruka ibihugu bitandukanye by’iburayi kubera ko abavuga rumwe na Leta batezagamo akavuyo.

Mu mwaka wa 2004, itangazamakuru rya Kongo ryamushyize mu kato ko kudakina indirimbo ze mu gihe cy’iminsi 40 nyuma yo gukubita umunyamakuru witwa Marc Tabou mu gitaramo cyabereye i Paris. Icyo gikorwa cyatumye asohora indirimbo yise “Embargo” mu rwego rwo kwibuka ibyo bihe yanyuzemo n’itangazamakuru rya Kongo.

Koffi Olomide yavukiye mu Ntara ya Kisangani muri Kongo-Kinshasa kuri se w’Umunyekongo na nyina ukomoka mu gihugu cya Sierra Leone ariko akurira mu Mujyi wa Kinshasa.

Uyu mugabo w’imyaka 56 y’amavuko afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu icungamari n’ubukungu n’impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza cya kaminuza mu mibare yakuye mu gihugu cy’u Bufaransa.

Yatangiriye umuziki mu itsinda rya Papa Wemba ryitwa “Viva la Musica” mu myaka ya za 70 aza gushinga itsinda rye ryitwa “Quartier Latin” mu mwaka w’i 1986.

Koffi Olomide wamenyekanye ku isi hose yegukana ibihembo bikomeye harimo iby’umuhanzi mwiza ku mugabane w’Afurika ndetse n’umuhanzi w’igihangange mu myaka 10.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka