Koffi Olomidé yahanaguweho icyaha cyo gusambanya ababyinnyi be

Rurangiranwa mu njyana ya Rumba, Koffi Olomidé, uherutse gukorera igitaramo mu Rwanda kitavuzweho rumwe n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu (feminists), by’umwihariko abifuzaga ko kitaba ku bwo gukurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa bamubyinira, yagizwe umwere n’urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwari rumukurikiranyeho icyo cyaha.

Koffi Olomidé yahanaguweho icyaha cyo gusambanya ababyinnyi be
Koffi Olomidé yahanaguweho icyaha cyo gusambanya ababyinnyi be

Ibi byaha Koffi yashinjwaga bikaba bivugwa ko yabikoreye ku babyinnyi be bagera kuri bane mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, gusa ubuhamya abo bakobwa batanze bakaba na bo ubwabo baravuguruzanyaga, ari ho ubutabera bwo mu Bufaransa bwahereye buvuga ko ikirego nta shingiro gifite.

Icyakora uyu muhanzi akaba yaje guhamwa n’icyaha cyo gufungirana umuntu no kumubuza uburenganzira bityo akatirwa igifungo cy’imyaka itatu ariko isubitse, ndetse no kuriha indishyi ihwanye n’amayero ibihumbi 28 ni ukuvuga agera ku bihumbi birindwi kuri buri muntu.

N’ubwo igitaramo cya Koffi Olomidé mu Rwanda hari abatifuzaga ko kitaba, byaje kurangira kibaye ku itariki 4 Ukuboza 2021 nk’uko byari biteganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka