Knowless na Fireman ntibazagaragara muri roadshow izabera i Nyamagabe

Abahanzi babiri bari mu bahanzi 11 bari guhatanira kwegukana insinzi ya PGGSS3 ntibari bugaragare mu bahanzi bazaririmbira abakunzi babo ku munsi w’ejo tariki 18/05/2013 i Nyamagabe.

Knowless na King James berekeje mu gihugu cy’u Bwongereza aho bagiye kuririmba muri Rwanda Day izahabera tariki 18/05/2013 kubw’iyo mpamvu akaba atazabasha kwigaragariza abakunzi be i Nyamagabe.

Knowless na King James ku kibuga cy'indege cya Kenya berekeza London. (Foto: Igihe)
Knowless na King James ku kibuga cy’indege cya Kenya berekeza London. (Foto: Igihe)

Fireman we yakoze impanuka y’imodoka tariki 16/05/2013 ubwo yavaga i Musanze. Kubw’izo mpamvu z’uburwayi bwe nawe akaba ejo atazashobora kwigaragariza abakunzi be b’i Nyamagabe.

Nyuma yo gutangaza ko yumva nta kibazo afite cyatuma ataririmbira abafana be, byaje kumenyekana ko atakibonetse kuko basanze amenyo ye amwe yaracitsemo andi ajegajega ku buryo biri butume amwe bayamukuramo.

Fireman.
Fireman.

Uyu muhanzi Fireman akoze impanuka nyuma y’uko mu minsi ishize nabwo yari yakoreye impanuka ya moto i Kigali ubwo yatahaga iwe.

Fireman ni inshuro ya mbere asiba ibitaramo (Roadshows) bya PGGSS kuko ari n’ubwa mbere ayitabiriye, mu gihe Knowless we bibaye ubwa kabiri kuko n’umwaka ushize yasibye nabwo yagiye kuririmba mu bitaramo byo hanze.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka