Kizz Daniel yahishuye ko umwana umwe muri batatu yibarutse yitabye Imana

Umuhanzi ukomoka muri Nijeriya, Oluwatobiloba Daniel Anidugbe uzwi cyane ku izina rya Kizz Daniel yahishuye ko yibarutse umwana wa gatatu w’Umuhungu ariko akaza kwitaba Imana.

Ibi Kizz Daniel yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakurukazi w’Umunyamerika Erika Angela Yee ku wa kane. Avuga ko afite abana batatu.

Kizz Daniel
Kizz Daniel

Gusa yabajijee ku bijyanye no kuba yasezerana na mama w’abo bana Kizz Daniel yagize ati: “ Uvuze ngo? Yezu ni Umwami kandi Imana izahora ku ngoma.”

Yakomeje avuga ko abana be ari beza kandi bafite ubuzima bwiza ndetse bishimye.

Ikinyamakuru Pulse Nigeria, gitangaza ko mu 2021, Kizz Daniel yatangaje ko yabyaye abana b’abahungu aribo, Jalil, na Jelani, gusa akaba yarababyaranye n’umugore utazwi.

Nubwo yari yaragize ibanga rikomeye Iby’ivuka ry’umwana we wa Gatatu, yahishuye ko ku bw’amahirwe make, uwo mwana witwa Jamal yaje kwitaba Imana.

Ikinyamakuru Vanguard Newspaper, gitangaza ko kugeza ubu nta mugore bizwi neza ko Kizz Daniel yaba afite. Icyakora mu 2018 umukobwa witwa Chidinma Ekile byagiye bivuga ko bakundana ndetse banabana ariko biza kurangira atari byo.

Kizz Daniel ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Yamenyekanye cyane mu muziki mu 2014 ubwo yari amaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Woju.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka