Kizito Mihigo, Sophia na Fulgence basusurukije Abanyagakenke

Kizito Mihigo aherekejwe n’umuhanzi gakondo Nzayisenga Sophia ndetse na Bigirimana Fulgence basusurukije abaturage bo mu Mujyi wa Gakenke, kuri uyu wa Kabiri tariki 04/06/2013.

Mihigo yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo “inuma” na “Agaciro” zikundwa n’abantu benshi ari ko anacishamo ubutumwa bukangurira abantu kwitabira amatora.

Yagize ati: “Mbazaniye ubutumwa bwo gukunda igihugu, ubutumwa bwerekana ko igihugu cyubakwa mu buryo bwinshi ariko cyane cyane cyubakwa buri wese abigizemo uruhare. Buri wese agomba kugira uruhare kugira ngo igihugu cyigire imiyoborere myiza;

Buri wese agomba kwitorera abayobozi ejo n’ejobundi hatazagira n’ugira ingingimira ngo uriya muyobozi yaturutse he. Oya! azaba ari twe yaturutseho kandi ari twe akorera kugira ngo duhore twishimiye ubuyobozi bwacu”.

Kizito Mihigo aririmba indirimbo “inuma”, ababyinnyi be bacinya umudiho. (Foto: L. Nshimiyimana)
Kizito Mihigo aririmba indirimbo “inuma”, ababyinnyi be bacinya umudiho. (Foto: L. Nshimiyimana)

Kizito Mihigo yagarutse ku butumwa bw’indirimbo ze ndetse n’intego ya fondasiyo ye yitwa Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), akangurira abantu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari umuti uzadukiza gusubira muri ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Umuhanzi gakondo wamenyekanye kubera gucuranga inanga, Nzayisenga Sophia mu mupira wa yakirigise umurya w’inanga, abaturage baranezerwa cyane. Bamufashije kuririmba indirimbo basanzwe bazi nka “Inganzwa na “Baramutse” nayo irimo ubutumwa bw’amatora.

Atanga ubutumwa bw’amatora, Nzayisenga Sophia ati: “Nanjye ndi umugore w’Umunyarwandakazi ushimishijwe no kwitabira igikorwa cy’amatora kizaba muri Nzeri; na mwe turi kumwe ?”

Umuhanzi ukomoka mu Karere ka Gakenke witwa Bigirimana Fulgence yazamutse ku ruhimbi na we aririmba indirimbo ze zo hambere nka “Musaninyange” n’inshyashya amaze igihe gito asohoye ari zo “Iz’ubu” na “Ibanga”.

Nzayisenga Sphia yerekana ubuhanga bwe mu gucuranga inanga gakondo. (Foto:L.Nshimiyimana)
Nzayisenga Sphia yerekana ubuhanga bwe mu gucuranga inanga gakondo. (Foto:L.Nshimiyimana)

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, witabiriye icyo gitaramo ari mu bakunda umuhanzi Kizito Mihigo, yashishikarije abaturage kwitabira amatora ku byinshi kandi bakazatora abadepite bazabagirira akamaro.

Kuva tariki 16-18/09/2013 Abanyarwanda bazitorera abadepite 80 bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, 53 bakomoka mu mitwe ya Politiki, 24 bahagarariye abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Icyo gitaramo cyateguwe na Foundation Kizito Mihigo for Peace (KMP) ikangurira Abanyarwanda umuco wo kwibuka, kubabarira, ubumwe n’ubwiyunge ifatanyije na Komisiyo y’Amatora mu rwego rwo gukangurira abantu kwitabira amatora.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

udakunda amahoro aba atumvira icyo Imana itwifuzaho.
dushyigikire Kizito tuyasakaze hose igihugu cyacu kibe akarorero mu rwego rw’ isi.

mahirwe df yanditse ku itariki ya: 11-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka