Kitoko yemeje ko ari hafi gushinga urugo

Kitoko Bibarwa umunyamuziki usigaye aba mu Bwongereza, yatangaje ko noneho ari mu rukundo kandi ko bitarenze uyu mwaka wa 2020 azaba yashyingiranywe n’umukunzi we.

Ifoto ya Kitoko Bibarwa asomana n'umukunzi we
Ifoto ya Kitoko Bibarwa asomana n’umukunzi we

Mu minsi ishize, ni bwo kuri Instagram ye yagaragaje ifoto agaragara mu maso ari gusomana n’umukobwa, bitoroshye guhita tumenya uwo ariwe. Benshi batangiye kwibaza byinshi kuri iyi foto bibaza niba ari umukunzi we koko.

Kitoko wamenyekanye mu muziki w’u Rwanda guhera muri 2008, ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamubazaga kuri iyi foto, yasubije ko uyu ari umukunzi we, yifuza ko bazabana.

Yaragize ati “Uyu ni umukunzi wanjye, duteganya kubana vuba aha. Ubukwe bwacu buzabera mu gihugu cy’amavuko cy’u Rwanda, ariko ntimugire ikibazo nzabamenyesha vuba”.

Abazi Kitoko babona ko yahinduye cyane uburyo bwo kubaho, ukurikije ukuntu asigaye ashyira hanze amafoto y’umukobwa bakundana nyamara mbere bitarabagaho, agashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umwana we w’umukobwa w’imyaka hagati y’umunani n’icumi, n’uburyo abanye n’abantu muri iyi minsi.

Kitoko Bibarwa ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 11 bazwi mu Rwanda ndetse banakoze indirimbo zakunzwe na benshi zirimo nka Bella yakoranye na Dream boys, Akabuto, na Ikiragi yatumye amenyekana ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye i Nyanza muri Espanya.

Amaze amaze imyaka umunani yibera mu Bwongereza, aho we avuga ko yabanje kwiga amashuri ya kaminuza, ubu akaba ari umukozi usanzwe ubifatanya n’umuziki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kitoko ndakwemera ndana byifuz

Musime frank yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

GITOKO ARASHIMISHIJE AGIYE KUBA NKUMUGABO IMANA IMURINDE MUBYAKORA BYOSE AMEN.

EVARISTE yanditse ku itariki ya: 28-05-2021  →  Musubize

Kitoko ndamwemera azarusha muwuhe mwaka? ndakwemera icyama nkakubona IMANA imuhe umugisha ILOVE YOU.

DUSINGIZIMANA J BOSCO yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

Twizere noneho ko ari serious.Kubera ko kuva namumenya nta kindi aririmba uretse abakobwa yakunze batagira ingano.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka