Kitoko yakiranywe ibyishimo i Kigali (Amafoto)

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka irenga ine ataba mu Rwanda, yageze i Kigali yakirwa n’abantu batandukanye bigaragara ko bari bamukumbuye.

Umuhanzi Masamba nawe yari yagiye kwakira Kitoko
Umuhanzi Masamba nawe yari yagiye kwakira Kitoko

Yegeze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakiriwe n’abantu batandukanye barimo umuryango we, inshuti n’abafana be. Yakiriwe kandi n’abahanzi banyuranye barimo Masamba Intore na Engineer Umusaza Kibuza.

Kitoko yageze mu Rwanda aturutse mu Bwongereza aho aba. Nyuma yo kugera muri Kigali, yatangaje ko yishimiye kuba ageze mu Rwanda, atangaza ko aje mu gikorwa cy’amatora, akazamara iminsi 20 gusa.

Kitoko kandi yakiriwe n'umuryango we
Kitoko kandi yakiriwe n’umuryango we

Akomeza avuga ko afite amatsiko yo gutembera u Rwanda rwose ahamya ko aho yabashije kugera hamweretse uburyo mu Rwanda hahindutse cyane hakaba heza kurushaho.

Kitoko arakunzwe cyane muri iyi minsi kubera indirimbo ye yitwa "Amadayimoni".

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yooo! ndishimye cyane gusa nakomerezaho atugezeho indirimbo zigezweho nge ndamukunda cyane!!!

Jeanne niyongira yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka