Kirehe: Kizito Mihigo yakoze igitaramo cyo gutegura amatora y’abadepite

Umuhanzi Kizito Mihigo hamwe n’abandi bahanzi batandukanye ku bufatanye na komisiyo y’igihugu y’amatora bakoreye igitaramo mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gusobanurira abaturage amatora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa cyenda.

Kizito abana bari bamushageye ubwo yaririmbaga.
Kizito abana bari bamushageye ubwo yaririmbaga.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 11/06/2013 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu ku matora” cyanagaragayemo abahanzi nka Amag The Black hamwe na Sofiya uzwi mu gucuranga inanga.

Igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi barimo abari baje kurema isoko.
Igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi barimo abari baje kurema isoko.

Oscar Uwayisaba, umukozi muri komisiyo y’igihugu y’amatora, yasobanuye uburyo amatora y’abadepite azakorwa yibutsa abitabiriye icyo gitaramo ko basabwa gushishoza mbere yo gutora kugira ngo bahitemo abadepite bazabagirira akamaro,aho abaturage bazajya babagezaho ibibazo byabo nabo bakaba babigeza ku bashobora kubibakemurira.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe mu gitaramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe mu gitaramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Murayire Protais, we yafashe umwanya wo kwibutsa abaturage ko kugira ngo bagire iterambere bisaba ko hatorwa ababavuganira ku bibazo bagira kandi bakaba bafata n’umwanya wo kubikemura.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka