Kinyoni wandikiraga indirimbo abahanzi bakomeye yapfuye
Imwe muri Studio zitunganya umuziki mu Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko umwe mu basore bayikoragamo wamenyekanye ku izina rya Kinyoni yitabye Imana.

Ubuyobozi bwa Country Records yakoreragamo, buvuga ko amazina bwite ya Kinyoni ari Niyonkuru Jean Claude, akaba yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo2022, azize uburwayi ndetse akaba yaguye mu Bitaro bya Nyarugenge.
Kinyoni yanditse indirimbo zitandukanye zirimo ‘KOLA’ y’umuhanzi The Ben na ‘DOKIMA’ y’umuhanzi Emmy.
Itangazo rya Country Records rivuga ko bihanganishije abagize umuryango we, inshuti ndetse n’abagize uruganda rwa muzika mu Rwanda kuko babuze umuntu wingenzi, dore ko Kinyoni yari umwe mu bahanga bagize uruhare mu kuzamura umuziki ugezweho muri iyi minsi.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Kinyoni yari afite ingamba zo gukoresha imbaraga ze mu kuzana udushya mu muziki.
Ohereza igitekerezo
|
R.I.P my brother man from anather mother
R.I.P MY BROTHER MAN FROM ANATHER MOTHER
Niyonkuru Rip urupfurwe rwarambabaje cyane twariturikuganira arabwira ngo bro ndikumva ndigupfa kk nijye wamujyanye gucamucyuma kwa Muganga ashije akanya ahita yitaba imana Rip
Mbega inkuru ibaba mbega umwaka utazibagirana byumwihariko muri music Niyonkuru J clouded imana imuhe iruhukoridashira turababaye nkabanyarwanda
Mbega inkuru ibaba mbega umwaka utazibagirana byumwihariko muri music Niyonkuru J clouded imana imuhe iruhukoridashira turababaye nkabanyarwanda
imanai mwakiremubayo
Farewell brother imana yaguknz kdi ntawayivuguruZ Ruhuka mumahoro