King James asanga kuba Ally Soudy yaragiye byarashegeshe umuziki nyarwanda

Umuhanzi King James wegukanye Primus Guma Guma Super Star 2 asanga kuba Ally Soudy yarerekeje muri Amerika kwiturirayo byarashegeshe umuziki nyarwanda.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, tariki 14/12/2012, James Ruhumuriza uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King James yagize ati : « Maze kubona ko kugenda kwa Ally soudy byashegeshe umuziki nyarwanda muri rusange, ndisabira abasigaye kutazagenda... »

Ibi kandi siwe wenyine ubihamya kuko benshi mu bakurikiranira hafi umuziki babihamya.

Nyuma y’uko King James yanditse aya magambo, Nelly uhagarariye Inyarwanda Ltd, rumwe mu mbuga za interineti zigira uruhare runini muguteza imbere umuziki nyarwanda, nawe yagize ati : « hahhahha....uyu mwaka byo baragiye rero !"ko nawe nguketse? lol »

King James nyuma yo guhamya ko ahari kandi ko adateganya kugenda, yasabye Nelly nk’umwe mu bafasha cyane abahanzi nyarwanda ngo ntazagende kuko umuziki noneho ntaho waba usigaye.

Nyuma y’ibyo yasabwe, Nelly yagize ati : « Sha jyewe ndahari kabisa..Ruhumuriza wikwirushya unkekera ubusa."

Ally Soudy agiye gutur amuri Amerika nyuma y’uko Lick Lick na Cedru batunganyaga indirimbo bagiye, nyuma y’uko Meddy na The Ben b’abahanzi bagiye ndetse Alpha Rwirangira na K8 Kavuyo b’abahanzi nabo bakaba bari kwiga muri Amerika.

Hari kandi n’abandi bahanzi benshi ndetse n’abandi bantu bagiye bagira uruhare rukomeye muri muzika nyarwanda bagiye bajya hanze y’igihugu cyane cyane mu Burayi no muri Amerika.

Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MUgire ibihe byiza ,

ngabo yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

mutumbwireneza king james yagiyemuramerika mutumbwire.

uwizeyimana j puol yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

HI! KING JEMS Araririmba tikanezerwa nyabune uzihangane
wowe na kitoko mube musigaye hazavuke abandi namwe mubashake mbere yuko mugenda kuko namwe naho twbinginga gute ntimubivuga but niyonzira ariko mwihangane turacyabakeneye ngomudususurutse umunsi mwiza

UFITINEMA AURELIE yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka