King James agiye kumurika Album ye ya karindwi

Umuhanzi King James uririmba cyane cyane mu njyana ya RnB yatangaje ko agiye gusohora Album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’, igikorwa cyo kumurika iyo Album ye kikaba giteganyijwe ku itariki 12 Ukuboza 2021.

King James
King James

Iyo Album iriho indirimbo 17, izaba igiye ahagaragara nyuma yo kumara amezi atari makeya itunganywa, ndetse hafatwa n’amashusho ajyanye n’indirimbo ziyiriho.

Album ‘Ubushobozi’ iriho indirimbo zirimo ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, ‘Ndagukumbuye’ yakoranye na Ariel Wayz, ‘Ubushobozi’, ‘Ubudahwema’, ‘Habe Na Mba’, ‘Uhari Udahari’, ‘Uyu Mutima’, ‘Nyabugogo’, ‘Reka Gukurura’, ‘Kimbagira’, ‘Nyishyura Nishyure’, ‘Ikiniga’, ‘Nzakuguma Iruhande’, ‘Pinene’ yakoranye na Bulldogg, ‘Hinduka’ ndetse n’iyo yise ‘Inshuti Magara’ yakoranye na Israel Mbonyi.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The New Times bivugwa ko iyo Album izasohoka iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho (audio and videos) mu ndirimbo ziyiriho, hakaba harimo izatunganyijwe na Producer Lick Lick mu gihe King James yari yaragiye mu rugendo muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

Iyo Album nshya King James yitegura gusohora igizwe ahanini n’indirimbo z’urukundo, hakiyongeraho indirimbo yo guhimbaza Imana yakoranye n’Umuhanzi Israel Mbonyi, uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

King James ati “Ubushobozi’, biva ku gushobora , kugira ubushobozi bwo gukunda ni byo bituma Isi dutuye iba nziza kurushaho. Mbinyujije muri iyo Album yanjye, ndashaka kubwira abantu ko , uko byagenda kose, ukundo ruzakomeza gutsinda” .

Indirimbo zihimbaza Imana ngo ntizikunze kubura kuri Album z’uwo muhanzi, ibyo kandi ngo ni ko bizagenda no kuri iyo Album ye nshya agiye gusohora.

Yagize ati “Ntibikunze kubaho ko nsohora Album, hatariho nibura indirimbo imwe yo guhimbaza Imana. Ni cyo cyatumye negera Israel Mbonyi dukorana indirimbo imwe yo guhimbaza Imana”.

Album izaba yasohotse ku itariki 12 Ukuboza, ikazaba igura 5.000 Frw, ikindi kandi, ngo abantu bazaba bashobora kumva no kureba indirimbo ziri kuri iyo Album banyuze kuri Interineti ku rubuga rwa Zanatalent.rw nk’uko uwo muhanzi yabitangaje.

Muri iki gihe ikoranabuhanga rigenda rizamuka cyane, abahanzi bakomeje guhura n’ibibazo byo kubyaza umusaruro ibihangano byabo mu buryo bw’amafaranga, ibyo ngo bigatuma bibagora kubona uko basubira muri studio ngo bakore indirimbo nshya.

Umuhanzi King James, avuga ko nubwo bimeze bityo, Zanatalent.rw izafasha mu kuzamura amikoro y’abahanzi , kuko ije ari urubuga rushobora gufasha abahanzi bo mu Rwanda kugurisha indirimbo zabo ku giciro cyiza, kugira ngo bashobore kubona amafaranga yo gutunganya izindi ndirimbo nshya bageza ku bafana babo.

Uko bikorwa, ubu ngo abahanzi bashyira indirimbo zabo kuri urwo rubuga, umuntu yashaka kumva cyangwa kureba indirimbo z’umuhanzi runaka, akishyura abinyujije kuri urwo rubuga. Kwishyura ngo bishobora gukorwa hifashishijwe ‘Mobile Money’ cyangwa se ‘Credit Card’.

King James ati “ Nk’umuhanzi, nakwishimira kubona umuririmbyi uwo ari we wese, agura imodoka, inzu, biturutse mu mafaranga yinjiza anyuze kuri uru rubuga. Uru rubuga rwashyiriweho kuzamura ibyo twinjiza bivuye mu muziki wacu”.

Kugeza ubu, ngo hari indirimbo za Juno Kizigenza, Knowless Butera, Social Mula na Kenny zamaze gushyirwa kuri Zanatalent.rw ariko abantu baracyazumva bakanazireba ku buntu, kugeza igihe, bazatangira guca amafaranga ku giciro cyemeranyijweho hagati y’abo bahanzi na King James.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka