King Bayo yiyemeje gukundisha Abanya-Mali umuziki w’u Rwanda

King Bayo, umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Mali avuga ko Abanya-Mali batangiye gukunda umuziki w’u Rwanda nyuma yo kubona Abanyarwanda bahatuye bawubyina.

King Bayo uba muri Mali ahamya ko yatojwe na Sentore
King Bayo uba muri Mali ahamya ko yatojwe na Sentore

King Bayo, ubusanzwe witwa Ishimwe Frank Soumare yabwiye Kigali Today ko yasanze abanyamahanga bakunda cyane umuziki nyarwanda ahubwo bakabura uburyo bawugeraho.

Agira ati “Nakunze kwigisha imbyino gakondo mu Banyarwanda babaga muri Mali no muri Senegal, ndetse nanashinze amatorero abyina bene izo mbyino. Abanyamahanga babonaga imbyino n’izo ndirimbo za Kinyarwanda, barabikundaga cyane.”

King Bayo avuga ko mbere yo kujya gutura i Bamako muri Mali, yabanje gutorezwa mu itorero rya Sentore ndetse ngo yiganye na bamwe mu buzukuru b’uwo musaza.

Kuri ubu,King Bayo ni umuhanzi ukora indirimbo zigezweho zirimo Zouk, n’injyana zibyinitse kinyafurika.

King Bayo ahamya ko abanya-Mali bakunze umuziki wo mu Rwanda
King Bayo ahamya ko abanya-Mali bakunze umuziki wo mu Rwanda

Avuga ko n’ubwo akora izo ndirimbo mu Kinyarwanda, Abanya-Mali n’abandi bo mu bihugu baturanye bakunda uwo muziki. Ahamya ko ari amahirwe kuri we yo kumenyekanisha uwo muziki muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ati “Mbona ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda muri aka gace k’Afurika y’Iburengerazuba, kuko indirimbo nagiye nshyira hanze zikozwe n’inzu zitunganya umuziki za hano bagiye bazikunda ndetse amwe mu maradio ya hano arazikina.”

Muri 2016, King Bayo yasohoye indirimbo yitwa Paradizo.Avuga ko iyo ndirimbo yakunzwe cyane n’Abanya-Mali. Mu minsi ishize yasohoye indi ndirimbo yitwa Ibihe.

King Bayo avuga ko afite imishinga yo gukora indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye
King Bayo avuga ko afite imishinga yo gukora indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye

Uwo musore avuga ko afite imishinga myinshi yo gukora indirimbo nyinshi mu ndimi zitandukanye harimo n’Ikinyarwanda. Kandi ngo mu mishanga afite harimo n’indirimbo azakora zirimo injyana gakondo mu rwego rwo kukomeza kuzikundisha abanyamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka