Kina Music igiye kwagurira ibikorwa muri Amerika

Umuyobozi w’inzu itunganya imiziki ya Kina Music, Ishimwe Clement, yatangaje ko igiye kwagurira ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kina Music igiye kwagurira ibikorwa muri Amerika
Kina Music igiye kwagurira ibikorwa muri Amerika

Ku mugoroba wo ku wa 10 Ukwakira 2022, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ishimwe yabwiye abahanzi ndetse n’abakora umuziki bose muri rusange bari muri Amerika ko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo, Kina Music izaba yatangiye kuhakorera.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ishimwe Clement wa Kina Music yagize ati “Impamvu ni uko abahanzi baho b’Abanyarwanda bakomeje kutubwira ibibazo bahura na byo byo kutabona ababatunganyiriza umuziki. Rero ibi twakoze ni mu rwego rwo gushaka igisubizo”.

Kuba kandi Kina Music igiye gukorera mu Mahanga, Ishimwe abifata nk’inzira yo kwagura impano z’Abanyarwanda mu mpande zose.

Ati “Ibi bivuze kwaguka kuko tuzabasha kumva impano nshya z’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Kina Music ni inzu itunganya umuziki haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba imaze kubaka izina mu Rwanda mu njyana zitandukanye.

Ibarizwamo abahanzi batandukanye barimo Butera Knowless umufasha wa Ishimwe Clement, Nel Ngabo, Platini P, Igor Mabano, ndetse na Fireman uherutse kwakirwa muri iri tsinda n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka