Kidumu yishimiye akarere ka Musanze
Kidumu, umuririmbyi w’Umurundi wari watumiwe mu muhango wo “Kwita Izina” abana b’Ingagi wabaye tariki 16/06/2012 mu karere ka Musanze, yatangaje ko yishimiye ako karere. Ngo ntiyari azi ko gafite ahantu heza nk’aho yabonye.
Kidumu atangaza ko ari ubwa mbere yari aririmbiye mu karere ka Musanze. Akenshi yakundaga kuririmbira mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara y’Amajyepfo mu mujyi wa Butare; nk’uko abitangaza.

Kidumu ukunze kwiyita Kibido yasusurukije abari bitabiriye umuhango wo “Kwita Izina” biratinda. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zimenyerewe mu Rwanda nka Uri hano…, yaririmbye ari kumwe n’abacuranzi be ndetse n’abaririmbyi bamufasha, ibyo bita “Live”.

Uyu muhanzi wari wishimiye aho yari arimo kuririmbira yavuye kuri Podium maze ajya gusuhuza abayobozi ndetse n’abafana be. Kidumu akunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda. Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba mu iki gihe.

Akarere ka Musanze, umuririmbyi Kidumu avuga ko yishimiye niko kagaragaramo parike y’Ibirungu ibamo Ingagi zisurwa n’abamukerarugendo batandukanye.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|