Kid Gaju aricinya icyara ku bw’indirimbo ye imaze kurebwa n’abarenga miliyoni

Indirimbo “Kami” y’umuhanzi Kid Gaju yafatanyije na The Ben yiyongereye ku rutonde rw’indirimbo z’abaririmbyi bo mu Rwanda zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa YouTube.

Umuhanzi Kid Gaju avuga ko kugira idirimbo yarebwe n'abantu miliyoni byifuzwa na buri muhanzi
Umuhanzi Kid Gaju avuga ko kugira idirimbo yarebwe n’abantu miliyoni byifuzwa na buri muhanzi

Kuri ubu iyo ndirimbo imaze kurebwa n’ababarirwa muri 1 007 230 mu mezi atatu gusa imze ku rubuga rwa YouTube.

Kid Gaju avuga ko yishimiye cyane kuba indirimbo ye imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuko buri muhanzi aba abyifuza.

Agira ati “Ndishimye cyane, ni ubwa mbere bibaye ariko ndifuza ko byaba umuco.
None se wowe urumva kuba abantu miliyoni banzi, bifite umumaro munini. Uririmba neza ariko utazwi ntacyo biba bimaze ariko iyo uzwi uratumirwa.”

Uyu muhanzi wakomeje avuga ko yizeye ko bizamubyarira umusaruro yaguze ati: “Ni ikintu cyiza cyane kuko buri muhanzi wese aba abyifuza. Byanshimishije muri make.”

Ni ubwa mbere Kid Gaju agize indirimbo yarebwe n'abantu miliyoni muri YouTube
Ni ubwa mbere Kid Gaju agize indirimbo yarebwe n’abantu miliyoni muri YouTube

Ni ubwa mbere Kid Gaju agize indirimbo yarebewe n’abarenga miliyoni. Indi ndirimbo ye imze kurebwa na benshi ni iyitwa “Gahunda” yafatanyije na Cindy, imaze kurebwa n’ababarirwa mu 22 728.

Indirimbo Nimekupata Yesu ya Ambassadors fo Christ niyo imaze kurebwa na benshi mu ndirimbo zo mu Rwanda
Indirimbo Nimekupata Yesu ya Ambassadors fo Christ niyo imaze kurebwa na benshi mu ndirimbo zo mu Rwanda

Si abaririmbyi benshi bo mu Rwanda bafite indirimbo zimaze kurebwa n’abantu miliyoni ku rubuga rwa YouTube.

Abamaze kuzigira harimo Meddy na The Ben, abaririmbyi bo mu Rwanda baba muri Amerika na korali “Ambassodors of Christ Choir”.

Zimwe mu ndirimbo z’Abanyarwanda zimaze kurebwa na benshi kuri Youtube

1. Ambassodors of Christ Choir - Nimekupata Yesu - 4 438 740
2. The Ben – Habibi - 2 440 773
3. Meddy – Nasara - 2 056 768
4. Meddy - Burinde Bucya - 2 025 797
5. Charly & Nina ft Big Fizzo - 1 974 489
6. Priscillah ft Meddy - Nka Paradizo - 1 910 627
7. The Ben - I’m In Love - 1 737 058
8. Adrien ft Meddy - Ntacyo Nzaba - 1 579 979
9. Kitoko ft Meddy – Sibyo - 1 500 249
10. Butera Knowless - Ko nashize - 1 240 051

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka