Kibonge cya Musituni ntiyaciwe intege no kwiga wenyine mu bana 23 bavukana

Umwe mu bashyushyarugamba ndetse akaba azwi cyane mu kwigisha indirimbo zishyushya ibirori, mu ngando no mu itorero, yemeza ko guhorana morale akanayiha abandi ari impano yahawe na Rurema kabone n’ubwo yaciye mu bikomeye.

Kibonge ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kwibohora
Kibonge ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kwibohora

Mbabazi Marie Louise uzwi nka Kibonge cya Musituni ndetse akaniyita Hippopotame (imvubu) avuga ko yakuriye mu muryango w’abana 23 akiga wenyine kuko se yari yarashatse abagore batatu ahahoze hitwa Kiyombe, nyamara ko byatumye amenya ubwenge ndetse akaba ageze kuri byinshi.

Kibonge yatangiye gutanga morale Inkotanyi zikiri ku rugamba rwo kubohora igihugu na n’ubu akaba akibikora ibintu yemeza ko ari impano y’Imana byatumye akundwa na benshi ndetse agakorana n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Yagize ati “Sinjya nibagirwa uburyo muri 2003 ari jye jyenyine wari uhari mu gushyushya abantu, nazengurutse igihugu cyose ndi kumwe na RPF twamamaza umukandida wacu, ni amateka. Sinzibagirwa 2007 bafungura itorero ry’igihugu uburyo nazamuye Sitade Amahoro yose ikava hasi ikabyina mu mvura ndi jyenyine ”.

Kibonge cya Musituni avuga ko aka kazi ke kamubyariye umugisha wo gukundwa. Byanatumye ahabwa uburyo bwo kwiga ndetse akaba abayeho neza abikesha gutanga morale akabihemberwa akenshi abicishije mu ndirimbo agira.

Kibonge ngo ntajya arakara mu buzima bwe
Kibonge ngo ntajya arakara mu buzima bwe

Si ibyo gusa kuko mu rwego rwo kwerekana ko igihugu kitagokeye ubusa kimugirira icyizere yemeye guhara umushahara we w’ukwezi kwa Mata 2020 ku bushake kugira ngo yifatanye n’abandi Banyarwanda mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gutanga umushahara wanjye w’ukwezi kwa kane ngo mfatanye n’abandi mu kwigomwa muri ibi bihe igihugu cyazahajwe n’iki cyorezo, ntacyo nabona nshimira igihugu cyanjye cyangize uwo ndi we uyu munsi”.

Akundwa n’abantu benshi bikamushimisha

Umwe mu bafana be witwa Mukagasana aherutse kumukubita amaso, amwakirana ubwuzu kwihangana biramunanira araturika ararira amushimira uruhare agira mu gutera Abanyarwanda morale .

Mukagasana yagize ati “Umuntu nk’uyu w’umutima ukomeye udacika intege uhora yisekera kandi wagize akamaro kanini ku gihugu haba mu kubohora igihugu na n’ubu kumubona imbonankubone byankoze ku mutima”.

Mbonimana Lucien ni umwe mu bahuguwe n’uyu Kibonge akaba amushimira ko ari umuhabuzi w’imitima y’abihebye kandi akaba umwalimu mwiza kuko abafasha mu kumva neza ibyo bigishwa.

Yagize ati “Burya indirimbo n’ubutumwa bwazo tubufata vuba kurusha inyigisho nyirizina, uyu Kibonge namumenye ari kuduhugura akatwigisha indirimbo za morale, mufata nk’umwalimu mwiza kandi ukunda igihugu akanakitangira”.

Kibonge mu buhanzi bwe amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi nka ‘Mawe Ninkukunda’ aho aba ashimira umubyeyi (nyina) wamubyaye mu bihe bikomeye, se yarabataye, hari ‘Dimba Hasi’, ‘Wimbaza Mama’ , ‘Ingagi Zibarutse’ n’izindi ndirimbo nyinshi agenda ashyira hanze yerekana ibyiza igihugu kigezeho.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu kibonge ndamwibuka muri1997,adukoreshaingando akatwigisha indilimbo zidukangurira gukunda igigugu,kurwanya ingengabitekerezo doreko bamwe tutabyumvagaabahungutse nabahize mungabo za ex-far gusa byaje kutugirirakamaro tuvamo abantu bazima.Kibongeyaragakoze akwiye umudari kbs

Uwituze coudine yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Yankubitiye urushyi muri izo ngando andenganya (ngo nuko naje nitwaje agasabune kandi bazitanga__ntabyo bari barambwiye cg sinari narabyumvise). Namaze igihe kinini nifuza kumubona. Ubu ariko numva naramubabariye umunsi twahuye nzabimubwira twisekere.

icyo gihe nari umwana wa 16ans.

fifi yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Nanjye nturuka karere Kibonge cya Musituni avukamo kandi yakuriyemo. Ndamukunda cyane. Yatinyuye abantu benshi mu kwerekana ko RPF ari iya abanyarwanda bose bafite umutima wo gukunda igihugu cyacu batitaye ku byo abazungu bakwirakwije bishingiye ku gutanya abanyarwanda. Tumufatiye iry’iburyo. Akomereze aho azibukirwa kuri byinshi byiza

Donat H yanditse ku itariki ya: 11-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka