KGB yagarutse muri muzika

Nyuma y’igihe kirekire cyane itsinda KGB (Kigali Boyz) ritagaragara mu ruhando rwa Muzika, ubu ryagarutse.

Umwe mu bagize iri tsinda, Skizzy, aravuga ko ubu bari muri studio aho barimo gukora indirimbo nyinshi kuko bateganya gusohora alubumu vuba aha.

Mu gukora iyo alubumu yabo barateganya gukorana n’abatunganya umuziki (producers) batandukanye aribo Pastor P, JP, Mastola na Jean Luk wo muri Top 5 SAI.

Idirimbo yabo ya mbere nyuma y’uko bagarutse bayise Ruhurura ivuga ku buzima bw’abana bo mu muhanda.

Itsinda KGB rigizwe na Mister Skizzy, Henry na MYP rikaba rizwi ku ndirimbo nyinshi cyane harimo “Arasharamye”, “Abakobwa b’i Kigali”, “Ibiremwa by’umwijima”, “Byasaze” n’izindi.

Skizzy niwe watangije igikorwa gifasha abahanzi bakizamuka cyitwa Talent Detection.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka