Kevin Kade ntakitabiriye ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Richard umaze kwamamara nka Kevin Kade, ntazitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival nk’uko byari biteganyijwe, nyuma yo gutangaza ko afite ibibazo by’uburwayi.

Ni ku nshuro ya mbere Kevin Kade yari agiye gutaramira abakunzi be muri uru ruhererekane rw’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bigiye kuba ku nshuro ya 7.

Kevin Kade yatangajwe nk’umuhanzi wa Mbere mu bagamboga kwitabira iri serukiramuco rya muzika nyuma y’uko umwaka ushize wa 2025, nabwo yari yashyizwe ku rutonde ariko aza kurisezeramo bitewe n’uko yari amaze kwemezwa nk’umwe mu bahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention USA yabereye muri Amerika ku itariki ya 5 Nyakanga 2025.

Ibi byatangajwe n’abamureberera inyungu mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 15 Kamena 2026, mu kumenyesha abakunzi b’uyu muhanzi amakuru y’ubuzima bwe.

Muri iri tangazo, ubuyobozi bwa YEEBAA Music bwavuze ko Kevin Kade ari kwitabwaho n’abaganga, kandi ko yafashe icyemezo cyo kubahiriza inama z’abaganga, bityo atazabasha kwitabira ibi bitaramo.

Bagize bati: “Ni igihe gikomeye kuri Kevin Kade wari utegereje gusangira ibihe byiza n’abakunzi be hirya no hino mu gihugu. Icyakora, ubuzima bwe bugomba kuza imbere.”

Abamureberera banashimiye abategura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival ku biganiro byaranzwe n’ubwumvikane, ndetse bashimira abakunzi b’uyu muhanzi ku rukundo, amasengesho n’ubufasha bakomeje kumugaragariza muri iki gihe.

Basabye kandi abakunzi be gukomeza kumushyigikira no kumuzirikana, mu gihe ari gukurikira inama yahawe n’abaganga, kandi ko bizeye ko azagaruka afite imbaraga kurushaho.

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki Nyarwanda, aho indirimbo ze zikomeje gukundwa n’abatari bake mu gihugu no hanze yacyo. Uyu muhanzi hari hashize iminsi mike ashyize hanze indirimbo yise "Ndi Ready".

Kevin Kade bitangajwe ko atakitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, mu gihe bibura iminsi mike bigatangira. Ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena kugeza ku wa 1 Kanama 2026, bikazagera mu Turere turindwi, ari two: Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka